Ikipe y’igihugu Amavubi yaraye iteye Abanyarwanda n’Umuyobozi wabo Paul Kagame akanyamuneza nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Djibouti ibitego bitatu ku busa.
Hari mu mukino wo kwishyura mu ijonjora rya mbere, mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bakinnyi bakina imbere mu gihugu 2024.
Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kane, wakurikiraga ubanza wabaye tariki 27 Ukwakira 2024, uyu amavubi akaba yarawutsinzwe igitego 1-0.
Abanyarwanda bararakaye kuko batiyumvishaga uko ikipe ya Djibouti yabatsindira iwabo.
Ku mukino wabaye kuri uyu wa Kane rero Amavubi yaje yiyemeje kwikuraho icyo gisebo kandi koko yabikoze atsinda ibitego 3-0.
Ku rwego rw’isi Djibouti iri ku mwanya wa 192.
Kugira ngo Amavubi atsinde byabaye ngombwa ko hagira ibikosorwa.
Ibyo birimo ko buri wese yakinnye mu mwanya asanzwemo ndetse umutoza akuramo bamwe ashyiramo abandi.
Mu izamu habanjemo Gad Muhawenayo aho kuba Niyongira Patience, hagati Ngabonziza Pacifique akina yugarira mu gihe Ruboneka Jean Bosco wahakinishijwe ubushize yakinaga hagati asatira, Mugisha Gilbert bita Barafinda nawe yabanje mu kibuga, Mbonyumwami Taiba, Byiringiro Gilbert, Niyigena Clement, Nshimiyimana Yunusu, Muhire Kevin ndetse na Dushiminana Olivier nabo bakina neza ku myanya bamenyereye.
Amavubi yatangiye umukino ikina neza ishyigikiwe n’abafana maze ku munota wa cumi Ruboneka Jean Bosco azamukana umupira hagati acenga, awucomekera Dushiminana Olivier wari wamaze kugera mu rubuga rw’amahina, uyu ashaka kuwushyira mu buryo bwiza akoraho gato uhita ugenda unyura ku munyezamu, Sulait Lumiya Amavubi abona igitego cya mbere atyo.
Ku munota wa 24, Dushimimana Olivier yakuye umupira hagati acengacenga abakinnyi ba Djibouti, anyura ku ruhande awugarura mu kuguru ibumoso, yitegera izamu maze atera ishoti rikomeye umunyezamu Sulait Luyima, ntiyabasha kuwukuramo kiba igitego cya kabiri.
Cyahise kiba igitego cya kabiri ku Amavubi ariko kiba n’icya kabiri gitsinzwe na Dushimimana Olivier.
Ubwo igice cya kabiri cyatangiraga, nibwo Perezida Kagame yahise ahasesekara.
Bisa n’ibyazamuye Moral y’abakinnyi b’Amavubi ndetse n’abafana muri rusange.
Abashinzwe kurinda Perezida Kagame bari bageze kuri Stade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane kare kare!
Ubwo Kagame yahageraga, abakinnyi b’Amavubi bakomeje gukina neza ndetse ku rundi rwego.
Byabateye akanyabugabo ku buryo bahushije ibitego birenze kimwe.
Umutoza w’Amavubi, mu bihe bitandukanye yakuyemo Mbonyumwami Taiba wavunitse, akuramo Byiringiro Gilbert, Mugisha Gilbert na Dushiminana Olivier maze ashyiramo Twizerimana Onesme, Fitina Omborenga, Tuyisenge Arsene na Iraguha Hadji.
Tuyisenge Arsene niwe watsinda igitego cya gatatu mu buryo bworoshye, iminota itatu yongereweho yarangiye Amavubi atsinze ibitego 3-0.
U Rwanda rwahise rusezerera Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino ibiri.
Ruzahura n’ikipe izakomeza hagati ya Kenya na Sudani y’Epfo aho mu mukino ubanza Sudani y’Epfo yatsinze 2-0.