Amavubi Yerekeje Muri Cameroon Mu Mukino Wo “Gupfa No Gukira”

Ikipe y’Igihugu Amavubi yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yerekeza i Douala muri Cameroon, mu mukino ukomeye wo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika (CAN 2021) kizabera muri icyo gihugu mu ntangiro z’umwaka utaha.

Iyi kipe yahagurutse n’indege ya RwandAir saa tatu, ibanza guca i Brazaville muri Repubulika ya Congo, mu rugendo rugomba kumara amasaha atanu.

Amavubi agiye mu myiteguro y’umukino azakina na Cameroon ku wa Kabiri tariki 30 Werurwe 2021, i Douala. Ni umukino rusabwa gutsinda ngo rwizere kujya muri CAN 2021 izakirwa n’icyo gihugu.

Mu itsinda F riyobowe na Cameroon n’amanota 10, u Rwanda ni urwa kabiri n’amanota atanu, rurusha Mozambique inota rimwe kuko yo ifite ane. Ku mwanya wa nyuma hari Cap-Vert na yo ifite amanota ane ariko izigamye ibitego bike.

- Advertisement -

Amavubi ageze kuri uyu mukino afite icyizere nyuma y’uko ku wa Gatatu yatsinze Mozambique igitego 1-0, mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Amavubi arasabwa iki?

Arasabwa mbere na mbere gutsinda Cameroon kugira ngo yizere kubona itike ya CAN 2021. Ibyo byatuma ibizava mu mukino wa Mozambique na Cap Vert binganya amanota (4/4) nabyo bizakina ku wa 30 Werurwe, bita agaciro.

Mu gihe u Rwanda rwatsindwa na Cameroon, ikipe izatsinda hagati ya ziriya zindi izahita irurusha amanota abiri, ibe ariyo ijya muri CAN 2021.

Mu gihe u Rwanda rwanganya na Cameroon, ruzasigara rucungira amahirwe yarwo gusa ku kuba na Mozambique yanganya na Cap Vert, mu mukino uzabera kuri Estádio do Zimpeto muri Mozambique.

Abakinnyi 23 bajyanye n’ikipe y’igihugu
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version