Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amavubi Yitwaje Ibikonyozi Bitanu , Ese Arivana Imbere y’Imisambi?
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Amavubi Yitwaje Ibikonyozi Bitanu , Ese Arivana Imbere y’Imisambi?

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 17 January 2021 7:26 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ikipe y’igihugu cy’u Rwanda Amavubi ari muri Cameroun mu mikino ya CHAN. Kuri uyu wa 18, Mutarama, 2021 ari buhure n’Imisambi ya Uganda. Hari abakinnyi   b’ibikonyozi umutoza Vincent Mashami yitwaje, umuntu akaba yakwibaza niba hari icyo biri bukore ibyishimo bigataha i Kigali, agahinda kakajya i Kampala.

Iyo urebye uko Amavubi  amaze iminsi akina atsindwa wibaza niba adahombya u Rwanda iyo ruyashakira ibyo akeneye byose ndetse n’ibindi bidakenewe cyane ariko bidafite icyo bitwaye kinini nk’imyambaro myiza aherutse guhabwa ngo ayiserukane i Douala.

Uko bimeze kose ariko, ntawabura kuyashyigikira kuko abakurambere bavuze  ngo ‘akantu n’akako’.

Hari abakinnyi  Taarifa yasanze baramutse bitwaye neza bashobora gutuma i Kigali baririmba intsinzi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

 1.Olivier Kwizera :

Ni Umunyezamu  w’Amavubi wabigize umwuga.  Yavutse kuya  30 Nyakanga 1995, atangira umupira w’amaguru amaze gukura, ariko atangira kwamamara hagati ya 2011 na 2013 akina mu Isonga FC.

Muri 2013 APR FC yaramubengutse iramurambagiza iza kumwegukana, ayikinira kugeza muri 2016.

yamenyekanye mu mwaka wa 2011–2013 aho yakiniraga Isonga  FC ayivamo mu mwaka wa  2013 kugera 2016 akinira APR FC.

Muri 2017, yagiye gukinira Free State Stars wo muri  Afurika y’Epfo kugeza muri 2019.

- Advertisement -

Muri uwo mwaka yavuye muri APR FC ajya muri Gasogi FC ariko naho aza kuhava ajya muri Rayon Sports, aho agikina kugeza ubu.

Nguwo umunyezamu  wajyanye n’Amavubi muri Cameroun.

 2.Jacques Tuyisenge:

Jacques Tuyisenge nawe akina yaramaramaje, mbere ni umukinnyi w’umwuga.

Yavutse tariki 22, Nzeri, 1991. Akazi ke gukina karamwamamaje aza kumenyekana muri 2015 ubwo yakiniraga Police FC.

Nyuma yo gukinira Police FC yagiye muri Kenya gukinira Gor Mahia. Icyo gihe hari muri 2017.

Mu mwaka wa 2020 yagiye muri Petro de Luanda ntiyahatinda agaruka mu Rwanda, muri APR FC.

Nawe ari mubo Abanyarwanda bahanze amaso ngo aze gutuma bararana akanyamuneza.

3.Erenst Sugira:

Yavutse kuwa 27 Werurwe 1991, atangira kumenyekana mu batoza n’abandi bakurikirana umupira w’amaguru mu Rwanda muri 2012 ubwo yakiniraga Muhanga FC.

Imyaka ibiri nyuma y’aho yagiye muri APR FC, ntiyahatinda akomereza muri AS Kigali( hari muri 2014).

Muri 2016 yaramamaye cyane muri CHAN yabereye i Kigali ubwo yatsindaga ikipe y’igihugu ya DRC, ubwamamare bwe butaha mu mitima ya benshi ndetse n’abaturage ba DRC batangira kwibaza aho yigiye umupira.

Kugira ngo bamwiyegereze byaje kuba ngombwa ko bamugura ajya muri DRC mu kipe ya AS Vita Club.

Umwaka urangiye yagiye muri APR FC.

Nyuma aza gutizwa Rayon Sports, hari muri 2020.

Imana ikora ibyayo, hari ubwo Erenst Sugira yaza gukwepa Imisambi ya Uganda agatsinda, Amavubi y’Abanyarwanda akabyinira ku rukoma.

4.Emery Bayisenge :

Ni myugariro wo hagati.  Yavutse kuya 28 Werurwe 1994 avukira mu Karere ka Huye.

Hagati y’umwaka wa 2010 n’uwa 2011 yakiniraga Amagaju FC.

Kuva mu mwaka  2011 kugeza mu wa 2012 yakiniye Isonga FC naho  kuva mu mwaka wa  2012 kugeza mu wa 2016 akinira APR.FC.

Guhera mu mwaka wa  2016 kugera muwa  2017 yakiniraga KAC Kénitra yo muri Maroc.

Umwaka wakurikiyeho wa 2017 kugeza mu wa  2018 yakiniraga JS Massira yo muri Maroc nyuma gato muri 2018yagiye gukinia muri  USM Alger  muri Algeria.

Umwaka wakurikiyeho wa 2019 yagiye muri  Saif FC y’i Dhaka muri Bangladesh, ahava agaruka mu Rwanda muri AS Kigali.

5.Igikonyozi kizigenza Vincent Mashami :

Vincent Mashami ni umutoza w’Umunyarwanda wahawe inshingano zo gutoza Amavubi guhera muri 2018. Akenshi yabaye umutoza wungirije ariko muri iki gihe niwe mutoza mukuru wayo.

Tariki 18, Kanama, 2018 nibwo yahawe ziriya nshingano, akaba yari yarahoze atoza Bugesera FC nayo yagiyemo avuye muri APR FC.

Yagizwe umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu asimbuye Umudage  Antoine HEY wasezeye ubwo u Rwanda rwari rumaze gusezererwa muri CHAN 2018 yaberaga muri Maroc.

Aba bagabo batanu nibo twasanze Abanyarwanda bashingiraho ikizere cyabo mu mukino uri buyahuze n’Imisambi ya Uganda isanzwe itozwa n’uwigeze gutoza Amavubi witwa Johnathan McKinstry.

TAGGED:AmavubiBayisengefeaturedImisambiKwizeraMashamiSugiraTuyisenge
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Byemejwe: Museveni Yongeye Gutsinda Amatora
Next Article Ibihugu Bya EAC Byatangiye Gushima Ko Museveni Yatsinze Amatora
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?