Mu mahanga
Ibihugu Bya EAC Byatangiye Gushima Ko Museveni Yatsinze Amatora

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta yashimiye mugenzi we wa Uganda Yoweli Museveni ko yongeye gutorerwa kuyobora Uganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu aheruka. Yatsinze abandi 10 barimo na Bobi Wine waje amugwa mu ntege.
Uhuru yanditse ko intsinzi ya Museveni yerekana ikizere abaturage bafitiye ubuyobozi bwe.
Yamwijeje ko igihugu cye kizakomeza gukorana na Uganda mu ngeri zitandukanye hagamijwe inyungu z’ababituye.
Kenyatta yavuze ko igihe cyose Museveni amaze ayobora Uganda byayiteje imbere kandi avuga ko azakomeza gukorana nawe kugira ngo gahunda yo guhuriza hamwe ibihugu bigize aka karere igerwaho nk’uko yateganyijwe.
Mugenzi we uyobora Tanzania Bwana Pombe John Magufuli nawe yashimiye Museveni intsinzi yagize, amubwira ko kuba yongeye gutorwa bizatuma umubano mwiza hagati y’ibihugu byombi(Tanzania na Uganda) ukomeza.
Magufuli yashimiye abaturage ba Uganda ko bitoreye Umukuru w’Igihugu cyabo, abasaba gukomeza umurunga ubahuza no kwiteza imbere bunze ubumwe.
Bwana Simon Byabakama uyobora Komisiyo y’igihugu y’amatora muri Uganda niwe waraye atangaje ko ibyavuye mu matora y’Umukuru y’igihugu yabaye ku wa Kane tariki 14 Mutarama, 2021 byerekanye ko Museveni ari we wayatsinze.
Museveni yagize amajwi yose hamwe 5,851,037 ni ukuvuga 58% naho Kyagulanyi(Bobi Wine) agira 3,475,298 ni ukuvuga 34.83%.
Abandi ni Patrick Amuriat wagize 323536 ni ukuvuga 3.24%.
Ni ubwa mbere mu mateka ya Uganda, Perezida Museveni agize amajwi agera kuri 50 %.
Byerekana ko afite umuntu bahanganye ufite imbaraga.
Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba ugizwe n’ibihugu bitandatu ari byo: u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Tanzania na Sudani y’Epfo.
Muri iki gihe uyobowe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda2 days ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda2 days ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki3 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga22 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere