Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amayeri Ya Polisi Mu Gufatira Icyarimwe Abagizi Ba Nabi 800
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Amayeri Ya Polisi Mu Gufatira Icyarimwe Abagizi Ba Nabi 800

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 June 2021 9:11 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ni  ubwa mbere mu mateka ya Polisi ku isi, ifatiye icyarimwe abagizi ba nabi 800 nyuma yo kubashuka ikabakorera ikoranabuhanga bari bujye baganiriraho(application) bityo ikamenya imigambi yabo. FBI na Polisi ya Australia byabigizemo uruhare runini.

Si Polisi y’Amerika n’iya Australia byabigizemo uruhare gusa kuko zakoranye n’izindi zirimo iy’u Buholandi, iya Suwede, Australia, Autriche, Canada, Denmark, Estonia, Finland, u Budade, Hungary, Lithuania, New Zealand n’u Bwongereza.

Umugambi w’izi polisi wari uwo kumenya imikorere, imigambi, amatariki iyi migambi izakorerwa, aho izakorerwa n’icyakorwa ngo abazayikora bazafatwe.

Ni umugambi watangiye gutunganywa mu mwaka wa 2019, ku bufatanye bwa Polisi ya Amerika n’iya Australia.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Zombi zahimbye amayeri yo gukora uburyo bw’ikoranabuhanga abantu bakoresha baganira hagati yabo, bukaba uburyo bwizeza ababukoresha ko ibyo baganiriraho ari ibyabo gusa, bo ubwabo nta wundi ubimenya.

Ni uburyo abize ikoranabuhanga bita application. Abahanga mu ikoranabuhanga ba FBI na Polisi ya Australia bahimbye iriya application bayita ANOM.

ANOM ni uburyo bwakozwe ngo bufatishe bariya bagizi ba nabi

Iyi gahunda y’ikoranabuhanga yasamiwe hejuru n’abagizi ba nabi bakorera mu bihugu 100 , bibumbiye muri za sendika 300 ndetse batangira kurikoresha mu byuma by’ikoranabuhanga( mudasobwa zigendanwa, telefoni, n’ibindi) bigera ku 12000.

Aba bagizi ba nabi bari mu bikorwa byo gucuruza ibiyobyabwenge, kugura no kugurisha ibinyabiziga bihenze mu buryo bwa magendu na forode, gukora no gukwirakwiza amafaranga n’ibindi.

Intego yari ukumenya ibyo abo bagizi ba nabi bahugiyemo, ibyo bateganya n’igihe bazabikorera kugira ngo bazatabwe muri yombi.

- Advertisement -

Bahawe rero application ijyanye n’ibyifuzo byabo, bizezwa ko nta muntu wundi uzamenya ibyo barimo nabo barabyizera barabyitabira.

Mu gihe cy’amezi 18 ihuriro rya ziriya Polisi ryakiriye kandi risesengura ubutumwa miliyoni 27 bwahererekanywaga hagati ya bariya bagizi ba nabi.

Ni igikorwa cy’ubutasi bwa gipolisi bahaye izina Operation  OTF Greenlight/Trojan Shield.

Bohererezanyaga amafoto, yaba ay’abo ku giti cyabo cyangwa ay’ibicuruzwa byabo

Nyuma yo kubona amakuru ahagije ku bikorwa by’aba bagizi ba nabi, kandi aya makuru akaba yari avuye muri bo ubwabo, hatangijwe igikorwa cyo kubafata n’ibyo bafite byose.

Ingo 700 zarasatswe, hafatwa abagizi ba nabi 800, basanganwa toni 8 z’ikiyobyabwenge gikomeye kitwa cocaine , toni 22 z’urumogi, toni ebyiri z’ibiyobyabwenge bita amphetamine na  methamphetamine, toni 6 z’ibindi biyobyabwenge banywa bacisha mu mazuru, imbunda 250, imodoka 55 zihenze na miliyoni 48 $ cash.

Isomo rigenewe abagenzacyaha…

Ku rubuga  rwa FBI hari inama igira izindi Polisi. Yemeza ko ubusanzwe abagizi ba nabi bakenera ahantu h’ikoranabuhanga bizeye ko harinzwe k’uburyo bashobora kuhaganirira imigambi yabo.

Aho hantu mu ikoranabuhanga bahita Encrypted Communication Platforms.

Ikibazo bahura nacyo ni uko ibigo bikora iri koranabuhanga bihorana ibibazo kuko biba bitifitemo ikizere cy’uko nta maneko waba abicungira hafi.

Ibi byabayeho muri Nyakanga, 2020 ubwo ikoranabuhanga abagizi ba nabi bari barikoreye bise EncroChat ryaje kwinjirwamo na Polisi y’u Bufaransa n’iy’u Buholandi bakabafata.

Si aba gusa kuko hari n’abandi bari  barakoreshyizeho ikoranabuhanga ryo kubwirana uko bajya biba abantu amafaranga biyise abunganizi mu nkiko ariko baza kuvumburwa na Polisi y’u Bubiligi, u Bufaransa, n’u Buholandi.

Ni operation bise Sky ECC Communication Service Tool /Task Force Limit.

App ya Anom barayihererekanyije biratinda.

Mu gikorwa OTF Greenlight/Trojan Shield, Polisi yashoboye gukusanya amakuru yaturutse muri za message hagati ya bariya bagizi ba nabi, akaba yari amakuru yibandaga ku magambo bita ay’ibanga bakoresha bashaka kuvuga ikintu runaka, uko bitana hagati yabo n’ibindi.

Kubera iyi mpamvu rero, FBI ibwira izindi polisi ko zajya ziga uko abagizi ba nabi bo mu bihugu zikoreramo bakora, zikaba zabibafashamo hagamijwe kubata muri yombi.

Ikindi ni uko Polisi igomba kuba ifite ikoranabuhanga riruta cyane iryo abagizi ba nabi bakoresha kugira ngo ibashe buri gihe kubarusha intambwe.

Polisi y’u Burayi( Europol) yagize uruhare rufatika mu gutuma bariya bagizi ba nabi bafatwa kuko yabaretse bagakora nk’aho ntawe ubacunga, bakidegembya.

Muri uko kuborohereza, byatumye bisanzura baganira uko  bashaka bitewe n’igikorwa bateguraga.

I La Haye mu Buholandi niho abapolisi bo mu Burayi bahuriraga, byaba mu buryo bw’imbonankubone cyangwa ubw’ikoranabuhanga, bakaganira aho Operation Task Force/Trojan Shield igeze.

Nguko uko abantu 800 bafatiwe icyarimwe bakurikiranyweho ibikorwa byo kwica amategeko ku rwego mpuzamahanga.

TAGGED:AbagiziANOMFBIfeaturedPolisi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Museveni Yahinduye Visi Perezida, Minisitiri w’Intebe N’Umugaba W’Ingabo
Next Article Pariki Y’Ibirunga Mu Hantu Icyenda Usuye Afurika Atagombye Gucaho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?