Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amb Munyuza Avuga Ko U Rwanda Rwari Rupfuye Iyo Rutagira Ingabo Za APR
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Amb Munyuza Avuga Ko U Rwanda Rwari Rupfuye Iyo Rutagira Ingabo Za APR

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 22 July 2024 10:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri avuga ko ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zakoze akazi katumye u Rwanda ruva mu matage rwari rwashyizwemo n’abarukoreyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri wa 21, Nyakanga, 2024 nibwo yabibwiye  Abanyarwanda baba mu Misiri n’inshuti zabo ubwo bizihizaga imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ubusanzwe uyu munsi mu Rwanda wizihizwa buri taliki 04, Nyakanga, buri mwaka.

Amb CG Munyuza avuga ko mu myaka 30 ishize igihugu cyateye imbere bitewe no gukorana kwa hafi kw’Abanyarwanda n’ingabo zabohoye igihugu cyabo kugira ngo gitere imbere.

Avuga ko mbere ya 1990 hari Abanyarwanda bari barahungiye hanze bazira ko ari Abatutsi kandi na bagenzi babo basigaye mu Rwanda nabo bakaba baratotezwaga.

Kubohora u Rwanda kugira ngo abana barwo babeho neza kandi babanye mu mahoro nibyo Amb Dan Munyuza avuga ko ari ryo shingiro ryo guhaguruka abarubohoye bakabigenza uko babigenje.

Ati: “Iri ni ryo shingiro ry’urugamba rwo kwibohora u Rwanda  rwatangijwe ku wa 01 Ukwakira 1990 rukarangira ku wa 04 Nyakanga 2024, hagahagarikwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi yasize abarenga miliyoni bishwe”.

Kubera uburemere bw’akamaro urugamba rwo kubohora u Rwanda, Munyuza asanga nta gihembo Abanyarwanda muri rusange bafite cyo guha uwaruyoboye ari we Paul Kagame.

Yongeye kwibutsa abantu ko nubwo hishimirwa iterambere igihugu kimaze kugeraho, ari ingenzi kongera kuzirikana ingabo zahoze ari iza APR zatanze ubuzima bwazo zikiyemeza kubohora Abanyarwanda.

Ati: “Abasore n’inkumi, abagabo n’abagore biyemeje gushyira mu kaga ubuzima bwabo kugira ngo baharanire ukwibohora kw’Abanyarwanda babeho mu bumwe, biyemeza kurwanya urwango aho rwaturuka rwose, baca amacakubiri yose mu gihugu.”

Yibukije  abari muri uwo muhango amwe mu magambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye umunsi wo kwibohora mu ntangiriro za Nyakanga, 2024 aho yavuze ko kubazwa intego ari cyo kigomba kuzaranga Abanyarwanda mu gihe cyose kiri imbere.

Uwari uwahagarariye Guverinoma ya Misiri akaba ari Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa byo kuhira wari uhagarariye Perezida wa Misiri witwa Prof. Dr. Hani Sewilam yashimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 30 ishize.

Yagaragaje ko Misiri ari inshuti y’u Rwanda kandi avuga ko ibi biherutse gushimangirwa na Perezida Abdel Fattah El-Sisi  ubwo yashimiraga Kagame ku  ntsinzi aherutse gutorerwa ngo yongere ayobore u Rwanda.

TAGGED:APRfeaturedIngaboMunyuzaRwandaUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kagame Yashimye Abikorera Ku Nkunga Bamuteye Mu Kwiyamamaza
Next Article Ibitaro by’Umwami Faysal Bigiye Kwagurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Rubavu: Minisitiri W’Intebe Yasuye Inganda Zikora Ku Kiyaga Cya Kivu

Mutwarasibo Yiyahuye Kubera Umugore We

Ebola Yagarutse Muri DRC

Musanze: Polisi Yafunze Ahengerwaga Inzoga Yitwa Karigazoke

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abanyakigali Bakomeje Kugemurirwa Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbukungu

Ab’i Musanze Bibukijwe Akamaro Ingagi Zibafitiye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rwanda: Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Petelori Byazamutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImyidagaduroMu Rwanda

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?