Amb Munyuza Avuga Ko U Rwanda Rwari Rupfuye Iyo Rutagira Ingabo Za APR

Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri avuga ko ingabo zahoze ari iza APR Inkotanyi zakoze akazi katumye u Rwanda ruva mu matage rwari rwashyizwemo n’abarukoreyemo Jenoside yakorewe Abatutsi.

Kuri wa 21, Nyakanga, 2024 nibwo yabibwiye  Abanyarwanda baba mu Misiri n’inshuti zabo ubwo bizihizaga imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ubusanzwe uyu munsi mu Rwanda wizihizwa buri taliki 04, Nyakanga, buri mwaka.

Amb CG Munyuza avuga ko mu myaka 30 ishize igihugu cyateye imbere bitewe no gukorana kwa hafi kw’Abanyarwanda n’ingabo zabohoye igihugu cyabo kugira ngo gitere imbere.

Avuga ko mbere ya 1990 hari Abanyarwanda bari barahungiye hanze bazira ko ari Abatutsi kandi na bagenzi babo basigaye mu Rwanda nabo bakaba baratotezwaga.

Kubohora u Rwanda kugira ngo abana barwo babeho neza kandi babanye mu mahoro nibyo Amb Dan Munyuza avuga ko ari ryo shingiro ryo guhaguruka abarubohoye bakabigenza uko babigenje.

Ati: “Iri ni ryo shingiro ry’urugamba rwo kwibohora u Rwanda  rwatangijwe ku wa 01 Ukwakira 1990 rukarangira ku wa 04 Nyakanga 2024, hagahagarikwa Jenoside yakorerwaga Abatutsi yasize abarenga miliyoni bishwe”.

Kubera uburemere bw’akamaro urugamba rwo kubohora u Rwanda, Munyuza asanga nta gihembo Abanyarwanda muri rusange bafite cyo guha uwaruyoboye ari we Paul Kagame.

Yongeye kwibutsa abantu ko nubwo hishimirwa iterambere igihugu kimaze kugeraho, ari ingenzi kongera kuzirikana ingabo zahoze ari iza APR zatanze ubuzima bwazo zikiyemeza kubohora Abanyarwanda.

Ati: “Abasore n’inkumi, abagabo n’abagore biyemeje gushyira mu kaga ubuzima bwabo kugira ngo baharanire ukwibohora kw’Abanyarwanda babeho mu bumwe, biyemeza kurwanya urwango aho rwaturuka rwose, baca amacakubiri yose mu gihugu.”

Yibukije  abari muri uwo muhango amwe mu magambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye umunsi wo kwibohora mu ntangiriro za Nyakanga, 2024 aho yavuze ko kubazwa intego ari cyo kigomba kuzaranga Abanyarwanda mu gihe cyose kiri imbere.

Uwari uwahagarariye Guverinoma ya Misiri akaba ari Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa byo kuhira wari uhagarariye Perezida wa Misiri witwa Prof. Dr. Hani Sewilam yashimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera nyuma y’imyaka 30 ishize.

Yagaragaje ko Misiri ari inshuti y’u Rwanda kandi avuga ko ibi biherutse gushimangirwa na Perezida Abdel Fattah El-Sisi  ubwo yashimiraga Kagame ku  ntsinzi aherutse gutorerwa ngo yongere ayobore u Rwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version