Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasade Ya Norway Muri Uganda Igiye Gufunga Imiryango
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Ambasade Ya Norway Muri Uganda Igiye Gufunga Imiryango

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 13 October 2023 4:21 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubuyobozi bwa Norway bukorera Oslo bwatangaje ko mu mwaka wa 2024 buzafunga Ambasade z’iki gihugu muri Uganda no mu Bushinwa.

The Monitor gukesha iyi nkuru ivuga ko abasohoye iki  icyemezo bavuga ko kigamije kudatatanya imbaraga kuko ngo hakenewe abakozi n’uburyo bihagije byo gushyira mu zindi Ambasade z’iki gihugu.

Anniken Huitfeldt uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Norway yavuze ko muri iki gihe ari ngombwa ko igihugu gishyira imbaraga zacyo muri za Ambasade zituma gikurikiranira hafi ibibera ku isi bitakigoye kandi bitanagihenze.

N’ubwo ari uko bimeze ariko, ubutegetsi bwa Norway buvuga ko butazahagarika inkunga bwateraga Uganda mu mishanga itandukanye bikozwe n’ikigo cyayo cy’iterambere mpuzamahanga.

Itangazo ryo muri iriya Minisiteri rivuga ko abakozi b’iriya Ambasade muri Uganda n’amafaranga byatwaraga bose bazimurirwa muri za Ambasade ya Norway muri Ethiopia, muri Ghana, Tanzania, Repubulika ya Demukarasi ya Congo no muri Kenya.

Indi gahunda ihari ni iyo gushyira imbaraga muri Ambasade y’iki igihugu i Beirut muri Lebanon.

TAGGED:AmbasadeNorwayUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Prince Kid Akatiwe Gufungwa Imyaka Itanu
Next Article Kujurira Nzabanza Mbiganireho N’Umukiliya Wanjye- Me Nyembo Wunganira Kid
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuco Nyarwanda Wamurikiwe Muri Koreya Y’Epfo

Umuturage Wa Israel Akurikiranyweho Kunekera Iran

Polisi Ikomeje Gufata Abakiliya B’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Batabyemerewe

Ikipe y’u Rwanda Ya Volley Yatangiye Igikombe Cya Afurika Itsindwa

Marco Rubio Yagiye Muri Israel Gucyaha Netanyahu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

You Might Also Like

Mu mahangaUbuzima

Abayapani 100,000 Bagize Imyaka 100, Ibintu Bitigeze Biba Ahandi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Congo: ADF Yishe Abantu 102

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rushyigikiye Ko Palestine Yigenga Byuzuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbutabera

Gusomera Kabila Byasubitswe, Hari Ibigiye Gusubirwamo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?