Ubuyobozi bwa Norway bukorera Oslo bwatangaje ko mu mwaka wa 2024 buzafunga Ambasade z’iki gihugu muri Uganda no mu Bushinwa.
The Monitor gukesha iyi nkuru ivuga ko abasohoye iki icyemezo bavuga ko kigamije kudatatanya imbaraga kuko ngo hakenewe abakozi n’uburyo bihagije byo gushyira mu zindi Ambasade z’iki gihugu.
Anniken Huitfeldt uyobora Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Norway yavuze ko muri iki gihe ari ngombwa ko igihugu gishyira imbaraga zacyo muri za Ambasade zituma gikurikiranira hafi ibibera ku isi bitakigoye kandi bitanagihenze.
N’ubwo ari uko bimeze ariko, ubutegetsi bwa Norway buvuga ko butazahagarika inkunga bwateraga Uganda mu mishanga itandukanye bikozwe n’ikigo cyayo cy’iterambere mpuzamahanga.
Itangazo ryo muri iriya Minisiteri rivuga ko abakozi b’iriya Ambasade muri Uganda n’amafaranga byatwaraga bose bazimurirwa muri za Ambasade ya Norway muri Ethiopia, muri Ghana, Tanzania, Repubulika ya Demukarasi ya Congo no muri Kenya.
Indi gahunda ihari ni iyo gushyira imbaraga muri Ambasade y’iki igihugu i Beirut muri Lebanon.