Ambasaderi Kimonyo Yagemuriye Urugo Rw’Umushinwa Ikawa

Mu kiganiro twagiranye na  Ambasaderi James Kimonyo yatubwiye ko kuri uyu wa Gatanu tariki 07, Mutarama, 2022 yagemuriye urugo rw’Umushinwa ikawa y’u Rwanda ngo asomeho yumve icyanga cyayo.

Yatubwiye ko yagiyeyo ngo ahe uriya muryango ku ikawa y’u Rwanda mu rwego kuwutungura akawuha impano iwifuriza umwaka mushya w’Abashinwa.

Ubusanzwe Abashinwa bagira indangaminsi yabo( calendar), bityo umwaka w’Abashinwa ukaba uzatangira tariki 01, Gashyantara, 2022.

Ati: “ Bari bansabye ko nagenda ku rugo rw’umukiliya wari watumije ikawa y’u Rwanda nkayimushyira nk’uko ubona za Vuba Vuba zibigenza.”

- Advertisement -

Ngo icyo bari bagamije kwari uko Umushinwa wanyoye ku ikawa yacu, aba ari we uvuga ubwiza bwayo.

Kuba byavugwa n’Umunyarwanda ntabwo byari bugire uburemere nk’uko byavugwa n’umunyamahanga wayikunze akabivuga abikuye ku mutima we.

Dipolomasi y’u Rwanda mu mahanga imaze igihe ifite undi murongo…

Ambasaderi Kimonyo na mugenzi wo mu Bushinwa

Ambasaderi James Kimonyo yatubwie ko guhera mu mwaka wa 2004 , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yahaye ba Ambasaderi  umukoro w’uko dipolomasi y’u Rwanda idakwiye gushingira gusa k’ugukora politiki z’ububanyi n’amahanga ahubwo igomba no gushingira k’ugukundisha amahanga ibikorerwa mu Rwanda.

Ambasader James Kimonyi ati: “ Ntabwo ubu dukora Politiki ya cyera yo kujya kwiyakira no gukora politiki nyinshi ahubwo Ambasade zigomba kuba ahantu hatuma ubukungu bw’u Rwanda bwiyongera, entities of wealth creation.”

Avuga ko umurongo Perezida Kagame yabahaye ari uwo gufasha u Rwanda kubona amafaranga ava mu bukerarundo, ishoramari, no kugurisha ibintu by’u Rwanda hanze.

Ku rundi ruhande ariko, ba Ambasaderi b’u Rwanda bafite n’inshingano zo gushakira Abanyarwanda amahirwe yo kwiga ikoranabuhanga abandi babatanze, bakabashakira uko bakwiga n’ibindi bigirira u Rwanda akamaro.

Umuryango w’Umushinwa wakiriye ikawa y’u Rwanda

Ku byerekeye u Bushinwa, Ambasaderi w’u Rwanda muri kiriya gihugu avuga ko bafite intego  yo gukundisha Abashinwa ibyo u Rwanda rukora cyangwa rweza harimo ikawa, icyayi n’urusenda.

Ambasaderi Kimonyo yatubwiye ko Ambasade ayoboye imaze umwaka urenga ikora ibikorwa bitandukanye bwo gukundisha Abashinwa ibiva mu Rwanda, bigakorwa binyuze mu imurikagurisha n’ibindi.

Gusa ngo uburyo bwiza bwo gucuruza ku Bashinwa ni ukwifashisha ikoranabuhanga kuko Abashinwa barenga miliyari batunze telefoni zigezweho kandi guhaha no kugurisha babikorera kuri telefoni zabo.

Ati: “ Nk’uko mushobora kuba mubizi, u Bushinwa ni igihugu cyateye imbere mu bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga. Ibyo bacururiza cyangwa bagurira kuri murandasi ni byinshi cyane kandi birinjiza.”

Yaduhaye urugero rw’umusaruro u Bushinwa bwavanye mu bucuruzi bukorerwa kuri murandasi mu mwaka wa 2019, avuga ko ubarirwa muri miliyari nyinshi z’ama Yuan.

Avuga ko kubera ko Abashinwa benshi bafite ikoranabuhanga rya murandasi ribafasha byinshi harimo no guhaha, iyo umuntu yamamaje neza ibyo akora, abona abakiliya benshi.

Ambasaderi Kimonyo avuga ko u Rwanda ibi rwabibonyemo amahirwe menshi yo kumenyakanisha ikawa, icyayi n’urusenda byarwo kuko ngo mbere Abashinwa benshi bari bazi ikawa yo muri Brazil, Colombia, Ethiopia na Kenya.

Ndetse ngo kugeza ubu ikawa y’u Rwanda n’urusenda rwarwo byamaze kumenyakana mu Bushinwa.

Yunzemo ko kugira gno u Rwanda rushobore kubwira Abashinwa ibyo rukora runabibakundishe, twabinyujije mu bigo bimenyekanisha ubucuruzi harimo n’ikitwa https://global.jd.com/.

Iki ni ikigo kigizwe n’ibindi bigo by’ubucuruzi 500 ku isi hose kandi bikomeye.

Ntabwo ari iki kigo cyonyine bakorana, kuko ngo batangiranye na Alibaba mu gihe cyahise, ariko n’ubu baracyagura imikoranire n’ibindi bigo by’ubucuruzi bukorerwa kuri murandasi.

Yaduhishuriye ko guhera tariki 21, Mutarama, 2022 Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa izatangira gukorana n’ikindi kigo kitwa ByteDance, iki kigo kikaba gifite abantu barenga miliyoni 400 bagurira kuri murandasi.

Ibi byose Ambasaderi James Kimonyo avuga ko bigamije kumenyesha Abashinwa ibyiza byo kunywa ikawa y’u Rwanda kuko ngo bari basanzwe bamenyereye kunywa icyayi.

Icyakora Ambasaderi Kimonyo avuga ko bizasaba abahinzi b’ikawa mu Rwanda guhinga nyinshi kugira ngo bazahaze isoko ry’u Bushinwa ryatangiye gukunda ikawa y’u Rwanda.

Ubusanzwe Abanyarwanda bohereza mu Bushinwa ikawa ipima Toni 1.800.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version