Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

Avoka iri mu mbuto zera mu Rwanda zikunzwe mu mahanga.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) cyatangaje ko imboga n’imbuto cyohereje hanze mu mwaka wa 2024/2025 ungana na miliyoni $ 82.2 ni ukuvuga miliyari Frw 125.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibihingwa bishya muri NAEB, Jean Bosco Mulindi yabwiye bagenzi bacu ba RBA ko avoka zagize uruhare runini mu kwinjiza ayo mafaranga, ziza zikurikiwe na macadamia, urusenda (urubisi n’urwumishijwe) n’imiteja.

Ikindi avuga ni uko urusenda narwo rwagize uruhare runini muri uwo musaruro ndetse ngo byatangiye hagati ya 2018 na 2019.

Umusaruro warwo wakomeje kuzamuka kuko muri icyo gihe wari toni 605 zari zifite agaciro ka miliyoni $1, ubu ukaba ugeze kuri toni 2000 zifite agaciro ka miliyoni $ 6.

Jean Bosco Mulindi ati: “Ariko mu mwaka ushize twohereje hanze toni 2000 z’urusenda. Urumva ko zikubye inshuro nyinshi cyane zikaba zarinjirije igihugu miliyoni 6$.”

Ikindi NAEB yishimira ni uko mu myaka itatu ishize imboga n’imbuto zoherezwa mu mahanga ziyongereye kuko mu mwaka wa 2022/23 zinjirije u Rwanda miliyoni $ 58, mu mwaka wa  2023/24 zirwinjiriza miliyoni $ 75.

Mu mwaka wa 2024/2025 umusaruro w’imbuto n’imboga wageze kuri miliyoni $ 86.2 kandi byunguye n’abahinga ibyo bihingwa ngengabukungu bikaba na ngangurarugo icyarimwe.

Uretse kubirya, ababihinga banakuramo amafaranga, ariko urugero runini rukagaragara ku bahinga avoka.

NAEB ivuga ko yashakashatse irabarura isanga ko mu Rwanda hateye ibiti 550,000 bya avoka.

Muri ibyo biti, ibingana na 88% bimaze hagati y’umwaka umwe n’imyaka itandatu bivuze ko bigifite igihe kinini cyo kwera no kugirira akamaro abahinzi n’igihugu muri rusange.

Abasomyi bakwiye kumenya ko igiti cya avoka ubwacyo gishobora kumara imyaka 100 ariko kuraba ikazana imbuto byo bimara hagati y’imyaka 10 na 25.

Ku byerekeye avoka, mu mwaka wa 2018/2019 u Rwanda rwohereje mu mahanga izingana na toni 1000 zinjirije u Rwanda  $400,000 birengaho gato.

Mu mwaka wa 2024/2025 uwo mubare wariyongereye cyane kuko wageze kuri toni 4200 ni ukuvuga bwikube inshuro 10 zinjirije igihugu miliyoni $8.

Hagati aho, abashaka avoka z’u Rwanda ni benshi kurusha umusaruro rushobora kuboherereza.

Sizo gusa bashaka kuko n’urusenda barushaka ariko babuze urubahagije nk’uko Abataliyani, Abadage, Ababiligi n’Abaholandi bataka ko babona urusenda ruke ruvuye i Kigali.

Urusenda rubisi rujya mu Burayi n’aho urwumye rukajya mu Bushinwa no mu Buhinde icyakora naho abarushaka ntibarubona rwose uko barwifuza.

Avoka zo zikunzwe cyane mu Barabu kuko ari bo batwara  80%, bagasaranganya no mu Burayi no mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Ubushinwa nabwo burashaka avoka zo mu Rwanda nk’uko buherutse kubisinyira mu masezerano bwasinyanye narwo yo kurwoherereza uru rubuto.

Urundi rubuto rukunzwe ni macadamia ikunzwe n’abo mu Bushinwa, Vietnam no mu Buyapani.

Hejuru ya 90% by’imiteja yo mu Rwanda yoherezwa mu Burayi, hakaba n’indi ijya mu Barabu.

Mu myaka nk’irindwi, u Rwanda rwateje imbere ubuhinzi bw’imboga n’imbuto binyuze mu kubaka ibikorwaremezo bizikonjesha, imodoka zigezweho zitwara umusaruro n’ibindi.

Ndetse ubu, nk’uko Jean Bosco Mulindi abyemeza, mu gihugu hari inganda esheshatu zongerera agaciro umusaruro uva avoka.

Guhuza ubutaka no kwita ku bahinzi bakorera ku buso bunini, gutanga ubujyanama bwisumbuye ku bahinzi no kubagezaho inyongeramusaruro ku gihe, biri mu byazamuye kandi bizazamura  umusaruro w’ubuhinzi ku kigero cya 50%.

Uwoherezwa mu mahanga ukazava ku gaciro ka miliyoni $ 839 mu mwaka wa 2023/2024 ukagera kuri miliyari $1,5 buri mwaka, bingana n’inyongera ya 78.7%.

Bizajyanirana kandi n’uko ubutaka buhingwaho buziyongeraho 22,3%.

Gahunda ya Gatanu y’impinduramatwara mu buhinzi y’imyaka itanu (PSTA5) ibura iminsi mike ngo itangire izatwara miliyari $ 5,4  mu guteza imbere uru rwego.

Hazahangwa imirimo ibihumbi 644 y’abakora mu nzego zitunganya umusaruro w’ubuhinzi, ubu iyo mirimo ikaba yari  400 ifitwe n’abahinzi borozi batandukanye hirya no hino.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version