Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi Wa Israel Yiyemeje Guha Abanyarwanda Amaraso Ye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubuzima

Ambasaderi Wa Israel Yiyemeje Guha Abanyarwanda Amaraso Ye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 June 2021 11:50 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Dr Ron Adam uhagarariye Israel mu Rwanda aherutse guha amaraso Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe gukusanya, kurinda no guha amaraso abayakeneye. Ni ku nshuro ya gatatu yari abikoze.

Ron Adam yatangiye gutanga amaraso mu mwaka wa 2019 ubwo yatangiraga akazi ke mu Rwanda, mu mwaka wa 2020 nabwo arabikora, ubu ikaba ari inshuro ya gatatu abikoze.

Amb Ron Adam ubwo yatangaga amaraso ku kicaro cya RBC

Kuri Twitter yanditse ko ashimishwa no kwifatanya n’abandi Banyarwanda b’umutima ukunze, bagatanga amaraso hagamijwe gutabara ubuzima bw’abayakeneye.

Abaganga bavuga ko abantu bakenera amaraso kurusha abandi ari ababyeyi babyara babazwe, abakoze impanuka n’abarwaye indwara zikomeye nka za cancer.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ron Adam yanditse kuri Twitter ati: “ Kurokora ubuzima bw’abantu si ibya Dogiteri gusa!”

Amaraso ya Ambasaderi Adam yatangiwe ku kicaro cya RBC kiri ku Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Dr Thomas Muyombo hari icyo yamusubije…

Dr Thomas Muyombo

Umuyobozi w’Ikigo cy’u Rwanda  gishinzwe gukusanya, kurinda no gutanga amaraso Dr Thomas Muyombo yashimiye Dr Ron Adam ku gikorwa cy’ubumuntu yakoze kandi amaze imyaka akora.

Kuri Twitter yanditse ati: “ Twishimiye ko mwatanze amaraso, kandi igikorwa mwakoze ni ingenzi mu gutabara abarwayi bayakenera. Mwagize neza, Nyakubahwa!”

- Advertisement -

Akamaro ko guterwa amaraso

Abaganga bemeranya ko amaraso umuntu atewe amugirira akamaro kuko asimbura ayo yatakaje mu mpanuka, mu gihe umubyeyi yabyaraga cyangwa kubera uburwayi runaka bwatumye amaraso atakaza insoro zitukura.

Bitewe n’ubwinshi bw’amaraso umuntu akeneye, kuyamutera bishobora gufata hagati y’isaha imwe n’amasaha ane.

Akenshi aka kazi kagenda neza, umuntu agahembuka.

Ubusanzwe amaraso agizwe n’ibintu byinshi ariko cyane cyane insoro zitukura, izera, udufashi n’igice bita ko ari amazi.

Iki nicyo gice kinini kigize amaraso.

Guterwa amaraso bifasha benshi ariko ari abavuga ko byashakirwa ubundi buryo bwabisimbura

Iyo umuntu akomeretse cyane atakaza amaraso, kandi igice kinini cyayo gitakara kiba ari insoro zitukura n’amazi.

Niyo mpamvu umuntu batemye akava amaraso menshi akenshi aba asaba amazi yo kunywa.

Abaganga bahitamo gutera umuntu amaraso kugira ngo barebe ko umutima, ubwonko, ibihaha, umwijima n’impyiko bye byakomeza gukora.

Izi nizo nyama z’umubiri w’umuntu z’ingirakamaro kurusha izindi kandi zikenera amaraso kurusha izindi.

Iyo zibona amaraso ahagije kandi asukuye bizifasha gukora neza, n’umuntu akaba afite ubuzima bwiza muri rusange.

Hari abandi bahanga bemera ko guterwa amaraso bigira ingaruka ku muntu ariko zikaboneka mu gihe kirambye.

Bavuga ko hagomba gukorwa ubushakashatsi bwatuma abantu bazajya babona imiti ifasha umubiri gukora insoro zitukura bitabaye ngombwa ko aterwa amaraso y’undi cyane cyane ko buri wese afite amaraso ye, bityo atandukanye n’undi niyo baba bahuje ubwoko bw’amaraso( groupe sanguin.)

TAGGED:AdamAmarasoAmbasaderifeaturedImpanuka
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuyobozi Mukuru Mu Bushinwa ‘Uzi Inkomoko Ya COVID’ Yahungiye Muri Amerika
Next Article Mureke Twemere Ko Kwibuka Jenoside Ari Ngombwa- Peter Muthuki Uyobora EAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?