Mu Rwanda
Ambasaderi W’U Rwanda Mu Bubiligi Yatangiye Kuruhagararira Muri EU

Dr Dieudonné Sebashongore usanzweahagarariye u Rwanda mu Bubiligi yagejeje ku buyobozi bukuru bw’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri wo.
We n’itsinda yari ayoboye baganiriye na bagenzi be imikoranire y’u Rwanda n’uriya muryango mu nkingi nyinshi zirimo ubukungu n’ibibazo biri mu Burayi n’Afurika.
Dieudonné Sebashongore yatangiye guhagararira u Rwanda mu Bubiligi tariki 26, Gashyantare, 2020.
Umubano w’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangiye mu myaka ya 1980.
Kuva icyo gihe wakomeje gutera imbere n’ubwo utabuze mo za kidobya.
Ni umubano ushingiye cyane cyane ku masezerano yasinyiwe i Cotonou muri Benin mu mwaka wa 2000, ayo masezerano akaba yaravugaga imikoranire y’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu bigize icyitwa Africa, the Caribbean and the Pacific (ACP).
Hari raporo yasohotse muri 2001 ivuye mu biro bya EU yavugaga ko uyu muryango wiyemeje gufasha u Rwanda kwivana mu ngaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu ngaruka EU yavugaga ko igomba gufasha u Rwanda kwivanamo harimo ubukene bukabije, ubutabera no kunga Abanyarwanda, gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari ingabo n’abarwanyi, uburezi n’ibindi.
Iyo raporo yiswe ‘The European Union’s Political and Development Response to Rwanda yanditswe na Sophie da Câmara Santa Clara Gomes ikaba ifite paji 44.
Muri iyi raporo EU yavugaga ko igamije kongera gusana ibihugu bigize ACP byazahaye, ibyo yise ‘Fragile States’.
Iyi nyito yavugaga ibihugu bidafite inzego zikomeye, haba muri Politiki, ubukungu, ubuzima, umutekano n’ahandi.
-
Mu mahanga2 days ago
Umunyapolitiki Ukomeye Ruswa Y’Igitsina Imukozeho
-
Imibereho Y'Abaturage3 days ago
I Karongi ‘Umuryango Wari Uzimye’ Habura Gato!
-
Mu Rwanda2 days ago
Urukiko Rw’Ikirenga Rwimutse, Ubushinjacyaha Nibwo Butahiwe
-
Mu Rwanda1 day ago
RCS Ivuga Ko Imfungwa ‘Yanze Kumvira’ Umucungagereza Iraraswa
-
Mu Rwanda1 day ago
Umunyarwandakazi Yapfiriye I Dubai
-
Politiki2 days ago
Kuki U Rwanda Rwafashe Rusesabagina Induru Zikavuga?
-
Icyorezo COVID-191 day ago
U Rwanda Rugiye Kwakira Inkingo Za COVID-19, Gukingira Ni Ku Wa Gatanu
-
Mu mahanga18 hours ago
Perezida Ndayishimiye Yigishije Abaturage Guhinga Kijyambere