Connect with us

Mu mahanga

Ubushinwa Bwafunze BBC

Published

on

BBC yakoreraga mu Bushinwa yafunzwe
Yisangize abandi

Guverinoma y’u Bushinwa yafashe umwanzuro wo gufunga radio mpuzamahanga y’Abongereza yitwa BBC. Ni igikorwa cyo kwihimura kuko u Bwongereza nabwo bari bumaze iminsi mike bufunze Ikigo cy’itangazamakuru cy’Abashinwa kitwa CGTN.

Ubutegetsi bw’i Beijing buvuga ko BBC yatandukiriye amabwiriza agenga itangazamakuru ritabogamye, bityo ko ishami ryayo rivuga Icyongereza kandi ku makuru mpuzamahanga rifungwa mu gihe kitatangajwe.

U Bushinwa bushinja BBC gutangaza amakuru abogamye arebana n’ingamba z’u Bushinwa mu kurwanya COVID-19, ibirego iburega bwo gukoresha abantu imirimo y’agahato, no kuvangura abaturage b’Abisilamu bitwa Uighurs.

Abantu baribaza icyemezo kiri bufatirwe abakozi ba BBC baba mu Bushinwa.

Ubushinwa buri mu bihugu  bifite umubare munini w’abaturage bavuga Icyongereza ugereranyije n’ubwinshi bw’abagituye.

Umwaka ushize kandi u Bushinwa bwirukanye abanyamakuru ba The Washington Post, The Wall Street Journal na The New York Times.

Icyo gihe USA yategekwaga na Donald Trump.

Ivomo: San Francisco Chronicle

Author

Copyright © 2020-2023 - Kinyarwanda Version