Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Ambasaderi W’u Rwanda Mu Bushinwa Amaze Kuba Icyamamare
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Ambasaderi W’u Rwanda Mu Bushinwa Amaze Kuba Icyamamare

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 October 2023 10:46 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Yitwa James Kimonyo. Uyu mugabo amaze kwamamara mu Bushinwa kubera kugaragara kenshi mu biganiro avuga ku byiza by’ibikorerwa mu Rwanda. Iyo atari kuvuga ku buryohe bw’ikawa y’u Rwanda, aba avuga ku byiza by’urusenda rw’aho, icyayi cyaho cyangwa ubwiza bw’agaseke nyarwanda.

Hari video iherutse guca kuri X yerekana Ambasaderi James Kimonyo ari kubyina indirimbo nyarwanda azigisha Abashinwakazi.

Muri yo hari aho yagize ati: “ Izi ni imbyino tubyina igihe cyose dufite ibirori, igihe cyose twasabanye n’inshuti n’abavandimwe.”

Ku byerekeye ikawa n’icyayi by’u Rwanda, ababinyoye bavuga ko uburyohe bwabyo bushingira ahanini ku butumburuke byeraho.

Ni ubutumburuke bwo mu misozi miremire, ifite ubutaka bufite ifumbire gakondo kandi bugusha imvura ijyaniranye n’ibyo ibyo bihingwa bikunda.

Ikawa n’icyayi by’u Rwanda byatangiye gukundwa n’Abashinwa mu mwaka wa 2018 nyuma y’uruzinduko Perezida wabwo Xi Jinping yagiriye mu Rwanda.

Icyo gihe u Rwanda  rwasinyanye n’Ubushinwa amasezerano 15 y’ubufatanye mu nzego nyinshi harimo no guhahirana.

Ubuke bw’ibyo koherereza Ubushinwa buhombya u Rwanda…

Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda witwa Hudson aherutse kubwira itangazamakuru ko abashoramari b’u Rwanda bataraha Ubushinwa ibyo bubakeneyeho ku kigero bwifuza kandi bwo bwiteguye kwishyura. RDB ivuga ko iri kureba uko icyo kibazo cyakemuka.

Hudson yabivugiye mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’ikiganiro  cyagarukaga ku imurikagurisha rizabera mu Bushinwa mu Ugushyingo, 2023 rikazahura ibihugu 168 byo hirya no hino ku isi.

Ni imurikagurisha rizabera i Shanghai mu  Bushinwa, ibihugu 26 by’Afurika bikaba ari byo bizaryitabira, harimo n’u Rwanda.

Umuyobozi muri Ambasade y’Ubushinwa mu Rwanda ushinzwe ubucuruzi avuga ko Ubushinwa ari igihugu gifite isoko rihagije kandi Abashinwa biteguye kugurira Abanyarwanda ibyo babaha byose.

Ati: “ Abaguzi bo mu Bushinwa bishimira ko Abanyarwanda baboherereza umusaruro ukomoka ku buhinzi urimo urusenda, ikawa, icyayi ariko ni ngombwa ko bongera n’ibindi baduha. Twifuza kubagurira byinshi ariko haza bike”.

Yavuze ko imibare ituruka mu Bushinwa yerekana ko Abashinwa miliyoni 500 bakunda urusenda ariko ko urwo babona babona rukaba ruke.

Hudson avuga ko uwo ari umubare munini w’abaturage b’Ubushinwa bashaka urusenda kurusha ndetse n’uw’Abahinde barukunda.

Ku rundi ruhande, avuga ko n’ubwo ingano y’ibicuruzwa u Rwanda rwoherereza Ubushinwa ari nto, ngo biba bifite ubuziranenge.

 

TAGGED:BushinwafeaturedIbicuruzwaIcyayi. UrusendaIkawaKimonyo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umunyamabanga Nshingwabikorwa W’Akarere Ka Ngoma Yafungiwe Ruswa
Next Article Ubukene Buri Gutuma Abakinnyi Ba Kiyovu Basohorwa Mu Nzu
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?