Alexander Polyakov uhagarariye Uburusiya mu Rwanda avuga ko rukwiye gushimirwa ko rutanga umuti ku bibazo bitandukanye birimo n’icyo guhuriza hamwe Abanyafurika.
Avuga ko u Rwanda rufite politiki nziza yo kureba kure, rugatanga ibisubizo bigamije ko Afurika iba umugabane ubereye abawutuye, ibihugu byawo bikaba nyabagendwa ku baturage bose b’Afurika.
Polyakov avuga ko azakora uko ashoboye umubano hagati ya Moscow na Kigali ukaguka.
Yabwiye itangazamakuru ko mbere y’uko aza mu Rwanda guhagararira igihugu cye, yahawe amabwiriza na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’igihugu cye Sergei Lavlov y’uko agomba gukora uko ashoboye agatsimbataza umubano hagati y’Uburusiya n’u Rwanda.
Avuga ko umubano hagati y’ibihugu byombi ari uw’amateka kandi ko ukwiye kubungwabungwa.
Yemeza ko Uburusiya bwubaha u Rwanda muri byinshi kandi burufata nk’igihugu cy’intangarugero mu gutanga umuti ku bibazo bireba abaturage ba Afurika.
Ati: “Uburusiya bwubaha u Rwanda kuri byinshi birimo no kuba rutanga umuti ku bibazo bitandukanye bireba ubumwe bw’Abanyafurika”.
Uburusiya ni igihugu gifitanye umubano n’u Rwanda kandi umaze igihe.
Ambasaderi wabwo mu Rwanda Alexander Polyakov yageze mu Rwanda kuwa 02, Kanama, 2024.
Perezida Kagame kandi yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda barimo na Alison Heather Thorpe w’u Bwongereza, Mridu Pawan Das w’u Buhinde na Mauro Massoni w’u Butaliyani.
Abandi ni Fátima Yesenia Fernandes Juárez wo muri Venezuela, Enrique Javier Ochoa Martínez wa Mexique, Genţiana Şerbu wa Romania na Ambasaderi Ruslan Rafael oglu Nasibov wa Azerbaijan.