Amerika: Ibyamamare Birarira Ayo Kwarika Kubera Inkongi Yabitwikiye Inzu

Inkongi yabihombeje

Inkongi imaze iminsi yaribasiye Leta ya California iravugwaho gutwika inzu z’ibyamamare bikomeye muri Hollywood birimo na Paris Hilton.

The Sun yanditse ko hari ibindi byamamara byahombye kubera iriya nkongi birimo John Goodman, Miles Teller na  Anthony Hopkins.

Paris Hilton

Abandi bantu bakomeye muri filimo zikinirwa muri Amerika bafite imitungo yangijwe n’inkongi ziherutse kwaduka hirya no hino muri California ni Leighton Meester na Adam Brody nabo inzu yabo yahiye.

Inzu ya Paris Hilton iri ahitwa Malibu n’inzu ya Billy Crystal nazo zahiye.

- Kwmamaza -

Imibare yatangajwe n’ibigo bishinzwe ubutabazi ivuga ko abantu batanu ari bo bishwe na ziriya nkongi.

Anthony Hopkins.

Inkongi zamaze kwaduka muri California bazise Palisades, Eaton, Hurst, Lidia, na  Woodley.

Abantu barenga 100,000 nibo bamaze guhitanwa n’uriya muriro, gusa ibyangiritse byo ni byinshi.

Icyamamare muri filimi kitwa James Woods cyatangarije kuri televiziyo ko inzu ye yahindutse umusaka, irashya irakongoka.

James Woods

Ben Affleck nawe yahunze iwe, yanga ko inkongi yamusangamo ikamuhitana.

Inzu ye isanzwe ituranye n’iy’uwahoze ari umugore we Jennifer Garner, bakaba bahunganye bari kumwe n’abana babyaranye.

Affleck asanganywe inzu ifite agaciro ka Miliyoni $20 yubatse ahitwa Pacific Palisades, ikaba yaruzuye habura amezi atanu ngo atandukane n’uwahoze ari umugore we Jennifer Lopez.

Amakuru meza ni uko yaje gusubira iwe nyuma y’uko abatabazi bazimya inkongi batabaye inzu ye.

Inkongi Yibasiye Amerika

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version