DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Ikigega kibikwamo lisansi cyahiye kigakongoka mu nkongi yabaye ku wa Mbere tariki ya 2 Gashyantare, hafi y’ahitwa ONATRA, ku muhanda wa 7, mu Murenge wa Limete, mu gace k’inganda, i Kinshasa.

Ababibonye batangaje ko nta muntu wapfuye cyangwa wakomeretse, ariko ibyangiritse ari byinshi cyane. Impamvu yateye iyo nkongi ntiramenyekana kugeza ubu.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko inkongi yatangiye nyuma gato ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikaba yarazimijwe ahagana saa mbiri z’ijoro bikozwe n’imodoka enye za kizimyamwoto.

Iyi mpanuka yongeye guteza impaka ku bijyanye n’imicungire y’ibikomoka kuri petelori bibitswe mu mujyi wa Kinshasa.

Radio Okapi yanditse ko mu kwezi k’Ugushyingo gushize, indi nkongi yari yadutse mu gice cy’ububiko bukuru bwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Amatora (CENI), buri ku nimero 3075 y’Umuhanda mu gace ka Kingabwa, naho mu Murenge wa Limete.

Icyo gihe CENI yagaragaje mu itangazo ryayo ko nta muntu wapfuye cyangwa wakomerekeye muri iyo mpanuka.

Gusa iyo nkongi yangije ibikoresho byinshi, birimo za batiri za lithium n’izikorana n’imirasire y’izuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version