Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Igiye Kuganira N’Ubushinwa Uko Bakwirinda Gukozanyaho
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Igiye Kuganira N’Ubushinwa Uko Bakwirinda Gukozanyaho

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 June 2023 3:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Nk’uko byemeranyijwe n’impande zishinzwe ububanyi n’amahanga hagati y’Amerika n’Ubushinwa, mu  mpera z’icyumweru kizarangira taliki 18, Kamena, 2023 Antony Blinken azasura Ubushinwa.

Azahura na mugenzi we Qin Gang, bakazaganira ku bibazo bitandukanye birimo uko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwakomeza, ariko kandi bakanagaruka ku ntambara imaze igihe hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Qin Gang

Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aba bagabo bazaganira uko ibiganiro bishyizwe mu gaciro hagati ya Beijing na Washington byakorwa kandi mu bwubahane.

Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika rivuga ko intego hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku isi ari ukwirinda ko hagira ikosa ryakorwa na rumwe mu mpande zihanganye rikaba ryatuma ibibera ku isi bizamba.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Biteganyijwe ko Antony Blinken azahaguruka i Washington ku wa Gatanu taliki 16, akazagaruka mu Cyumweru gitaha taliki 21, Kamena, 2023.

Hazaba ari ku wa Gatatu.

Amakuru atangwa na The Washington Post avuga ko imwe mu madosiye Blinken azaganiraho na Gang ari ibikubiye mu byo Amerika yabonye nyuma yo gusuzuma ibisigazwa by’igipirizo( air balloon) Amerika iheretse kumena igikeka ho ubutasi bw’Abashinwa.

Bivugwa ko hari amakuru Amerika yabonye, yifuza kuganiraho n’Ubushinwa mu bwubahane.

Hagati aho kandi hari ikindi kibazo giherutse kuvuka ubwo ubwato bw’intambara bw’Abashinwa bwahuraga n’ubw’Abanyamerika bahuriye mu Nyanja ya Pacifique.

- Advertisement -

Ingabo zo ku mpande zombi zari zigiye gukozanyaho habura imbarutso.

Iyi dosiye nayo iri mu byo bariya bagabo bagoma kuzaganiraho.

Nta  gihe kinini kandi gishize Amerika ivumbuye ko burya Abashinwa bafite ibiro by’ubutasi muri Cuba, kandi bimaze igihe bihakorera.

Ikibazo cya Taiwan nacyo ntigishobora kubura muri ibi biganiro.

Blinken azaba abaye umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga wa mbere usuye Ubushinwa mu myaka itanu ishize.

Antony Blinken
TAGGED:AmerikaBlinkenBushinwafeatured
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Lil Wayne Yibagiwe Inyinshi Mu Ndirimbo Ze
Next Article Equity Bank Yaguze 90% Bya Cogebanque
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Ubuhinde Na Pakistan Byambariye Intambara

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Amerika: Abanyarwandakazi Bo Muri RDF Barangije Amasomo Y’Ubukanishi

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Perezida Wa Guinea Conakry Yaraye Yakiriwe N’Abaturage Be Baba Mu Rwanda

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

M23 Yafashe Ahantu Hakungahaye Kuri Zahabu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?