Amerika Igiye Kuganira N’Ubushinwa Uko Bakwirinda Gukozanyaho

Nk’uko byemeranyijwe n’impande zishinzwe ububanyi n’amahanga hagati y’Amerika n’Ubushinwa, mu  mpera z’icyumweru kizarangira taliki 18, Kamena, 2023 Antony Blinken azasura Ubushinwa.

Azahura na mugenzi we Qin Gang, bakazaganira ku bibazo bitandukanye birimo uko ubucuruzi bw’ibihugu byombi bwakomeza, ariko kandi bakanagaruka ku ntambara imaze igihe hagati y’Uburusiya na Ukraine.

Qin Gang

Ikinyamakuru Politico cyanditse ko aba bagabo bazaganira uko ibiganiro bishyizwe mu gaciro hagati ya Beijing na Washington byakorwa kandi mu bwubahane.

Itangazo ryaturutse muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika rivuga ko intego hagati y’ibi bihugu by’ibihangange ku isi ari ukwirinda ko hagira ikosa ryakorwa na rumwe mu mpande zihanganye rikaba ryatuma ibibera ku isi bizamba.

- Advertisement -

Biteganyijwe ko Antony Blinken azahaguruka i Washington ku wa Gatanu taliki 16, akazagaruka mu Cyumweru gitaha taliki 21, Kamena, 2023.

Hazaba ari ku wa Gatatu.

Amakuru atangwa na The Washington Post avuga ko imwe mu madosiye Blinken azaganiraho na Gang ari ibikubiye mu byo Amerika yabonye nyuma yo gusuzuma ibisigazwa by’igipirizo( air balloon) Amerika iheretse kumena igikeka ho ubutasi bw’Abashinwa.

Bivugwa ko hari amakuru Amerika yabonye, yifuza kuganiraho n’Ubushinwa mu bwubahane.

Hagati aho kandi hari ikindi kibazo giherutse kuvuka ubwo ubwato bw’intambara bw’Abashinwa bwahuraga n’ubw’Abanyamerika bahuriye mu Nyanja ya Pacifique.

Ingabo zo ku mpande zombi zari zigiye gukozanyaho habura imbarutso.

Iyi dosiye nayo iri mu byo bariya bagabo bagoma kuzaganiraho.

Nta  gihe kinini kandi gishize Amerika ivumbuye ko burya Abashinwa bafite ibiro by’ubutasi muri Cuba, kandi bimaze igihe bihakorera.

Ikibazo cya Taiwan nacyo ntigishobora kubura muri ibi biganiro.

Blinken azaba abaye umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga wa mbere usuye Ubushinwa mu myaka itanu ishize.

Antony Blinken
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version