Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Ihangayikishijwe N’Abacanshuro Muri Libya Na Sudani
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Ihangayikishijwe N’Abacanshuro Muri Libya Na Sudani

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 February 2023 12:32 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Itangazamakuru ryo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika rivuga ko ubutegetsi bw’i Washington buri gukora uko bushoboye kugira ngo bukumire imbaraga z’abacanshuro ba Wagner muri Libya no muri Sudan.

Nyuma y’uko Wagner igeze muri Mali ndetse no muri Burkina Faso, ubu biravugwa ko iri kototera Libya na Sudani.

Ikibazo gihangayikishije ubutegetsi bw’i Washington ni uko abakozi ba Wagner bari gushyira imbaraga mu kwigarurira imishinga y’iterambere muri Sudan no muri Libya.

Mu rwego rwo gukumira ko imbaraga za Wagner zakwira muri biriya bihugu, ubutegetsi bw’i Washington bwatangiye gushyira igitutu kuri Misiri no ku bihugu byo mu bunigo bwa Golfe kugira ngo bihe bikome imbere imigambi ya biriya bihugu ‘bireke kwikururira kabutindi’.

Muri iki gihe Washington yafatiye ibihano abo muri Wagner kubera uruhare bakekwaho mu ntambara iri kubera muri Ukraine yatangijwe n’u Burusiya.

Ikindi ni uko umuyobozi w’Ibiro bishinzwe ubutasi bwo hanze y’Amerika, CIA, witwa William Burns aherutse gusura Libya aganira na Maréchal Haftar ku bikorwa bya Wagner birimo no kwiyegereza ahantu h’ingenzi muri Libya hacukurwa petelori.

Haftar niwe witabaje Wagner ngo imufashe kwigarurira ibice bikomeye by’umujyi Tripoli.

Nyuma rero, abarwanyi ba Wagner bagumye mu bice bitandukanye bikomeye birimo n’ahantu hacukurwa petelori.

Itsinda Wagner ryageze muri Libya mu mwaka wa 2019 nk’uko RFI yabyanditse.

Muri Sudan ho ryahageze mu mwaka wa 2017.

Abarwanyi baryo batoje abasirikare ba Sudani yahoze ari iya Bashir.

Muri iki gihe abarwanyi cyangwa abakozi b’uyu mutwe, bagenzura ahantu henshi hacukurwa zahabu.

Ushinzwe ubutasi mu Misiri witwa Abbas Kamel nawe aherutse muri Sudan asaba abayobozi ba gisirikare b’aho kudakomeza guha rugari abakozi ba Wagner ngo bashinge ibirindiro aho ari ho hose muri kiriya gihugu.

Bivugwa ko Wagner ifite ibirindiro muri Sudan ari n’aho abarwanyi bayo bava bajya muri Repubulika ya Centrafrique.

TAGGED:AbarwanyiAmerikaCIALibyaSudaniWagner
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kicukiro: Bataye Umwana Mu Cyobo
Next Article Jay-Z Na Nicki Minaj: Abaraperi Ba Mbere B’Ibihe Byose
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibiciro Bya Lisansi Na Mazutu Byazamutse

Abanyarwanda Banywa Ikawa Ni 5%-NAEB

Tuzakomeza Gukorana N’u Rwanda No Mu Guhanga Udushya-Amb Wa Israel

Rwanda: 34% By’Abacukura Amabuye Y’Agaciro Nibo Bateganyirizwa N’Abakoresha

Abatahutse Bava DRC Batangajwe N’Uko Basanze U Rwanda Rusa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Tanzania: Ishyaka CHADEMA Ryagize Icyo Rivuga Ku Byavuye Mu Matora

Afurika Yunze Ubumwe Yashimiye Samia Ku Ntsinzi Ye

Twifuza Ko Kagame Yatubera Umuhuza-Ambasaderi Wa Sudani

Nyarugenge: Polisi Yafashe Abanigaga Abantu Mu Ijoro Batashye

Kagame Ari Muri Qatar Mu Kwigira Hamwe N’Abandi Icyarushaho Guteza Imbere Isi

You Might Also Like

Mu mahanga

Burundi: Umushinjacyaha Aravugwaho Kwiba Amafaranga Ya Leta Akayajyana Tanzania

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Nyuma Yo Kwica Abantu 114 Muri Philippines Inkubi Ikomereje Muri Vietnam

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Uburayi Burasaba Abo Mu Burasirazuba Koroshya Ngo Ubutabazi Bugere Ku Mbabare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Dagalo Uvugwaho Gukora Jenoside Muri Sudani Ni Muntu Ki?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?