Minisitiri Louis Watum Kabamba ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yakiriye mu Biro bye Ambasaderi wa Amerika Lucy Tamlyn.
Ingingo batinzeho mu biganiro byabo yari iyo kurushaho kubaka imikoranire mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro DRC ikungahayeho Amerika nayo ikayiha amadolari kuko nayo iyakungahayeho.
Kabamba uherutse kugirwa Minisitiri w’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yifurijwe na Ambasaderi Tamlyn kuzasohoza neza inshingano ze, amusaba kandi kuzakomeza gukorana na Amerika.
Ku rubuga rwa X/Twitter rwa Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri DRC handitseho ko Amerika yijeje Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuzakorana mu nzego zirimo no guca imikorere mibi yaboneka mu bucukuzi.
Ambasaderi wa Amerika yabwiye Minisitiri Kabamba ko Washington ishaka imikoranire na Kinshasa, iboneye kandi igirira akamaro abaturage bose ba DRC.
Amerika yifuza ko ubucukuzi bubera muri DRC bukorwa kinyamwuga, bugakurikiza amabwiriza mpuzamahanga agenga ubuziranenge kandi bukazirana na ruswa n’iyezandonke.
Avuga kandi ko ibintu byose bigomba gukorwa vuba kandi mu mucyo kugira ngo ishoramari ry’Abanyamerika rikomeze gukorwa muri DRC.
Kuri X/Twitter y’iriya Minisiteri handitse ko abayobozi bombi biyemeje ko ibihugu byabo bizakorana mukonoza imiyoborere myiza kugira ngo n’urwego rw’inganda ruzakore rudafite kirogoya.
Aho Perezida Donald Trump asubiriye ku butegetsi, Amerika iri kwagura imikoranire n’ibihugu bisanzwe bifite amabuye y’agaciro akenerwa cyane mu nganda zikora telefoni, mudasobwa n’imodoka z’amashanyarazi.
Intego ya Washington ni uko ayo mabuye atakwiharirwa n’Ubushinwa ahubwo Amerika ikaba ari yo iyiharira kugira ngo ikomeze kuba igihangange mu bukungu, mu bya gisirikare no mu bindi bisigaye.