Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Jacob F. Desvarieux.

Mu mugoroba wo kwishimira uko kwita ingagi ku nshuro ya 20 byagenze, ab’imena mu batumiwe bazasusurutswa n’itsinda ricuranga Zouk ryitwa Groupe Kassav.

Bizabera muri Kigali Convention Center mu masaha y’umugoroba ubwo uwo muhango uzaba uhumuje.

Iri tsinda ryo mu birwa bya Caribbean rizaba rigeze mu Rwanda ku nshuro ya kabiri mu myaka hafi itanu ishize kuko ryahaherukaga mu mwaka wa 2020.

Indirimbo yaryo yamamaye kurusha izindi ni yo bise ‘Ou Le’ yahimbwe mu mwaka wa 1989 ikaba yari iri kuri alubumu yitwa Majestik Zouk.

Umusangiro wo muri Kigali Convention Center uzaba nyuma yo kwita abana 40 b’ingagi amazina mu gikorwa kizabera mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze.

Itsinda Kassav ryashinzwe mu mwaka wa 1979 bikozwe na Pierre-Edouard Décimus na mugenzi we Jacob F. Desvarieux.

Ni itsinda ryo mu gihugu cya Guadeloupe, kimwe mu bihugu bigize ibirwa bya Caribbean.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version