Leta zunze ubumwe z’Amerika, zimaze kubyumvikanaho na Israel, zatangaje ko hagiyeho amasezerano yo guhagarika intambara hagati ya Israel na Iran nyuma y’uko ibihugu byombi bifatanyije gusenya inganda zose Iran yakoreshaga mu gutunganya ubutare bwa Iranium.
Ni ubutare Yeruzalemu na Washington bavuga ko Iran yakoreshaga mu gukora intwaro za kirimbuzi, ibintu idahakana ariko ivuga ko ari uburenganzira bwayo nk’igihugu kigenga.
Perezida Donald Trump yatangaje ko biriya biganiro bikwiye kubahwa, buri wese wabigizemo uruhare agakurikiza ibibikubiyemo.
Kuri Truth Social yanditse ati: “ Nyamuneka ntihagire umuntu uyica!”
Minisitiri w’Intebe wa Israel Benyamini Netanyahu nawe yavuze ko ibyo Amerika isaba biteguye kubyubahiriza cyane cyane ko akaga Iran yari iteje kamaze gusenywa.
Ku rundi ruhande, Iran yaraye irashe ibindi bisasu bya missiles muri Israel, ariko nayo irasa yo ikoresheje indege 50 zahagurikiye rimwe.
I Yeruzalemu barigamba ko baciye umutwe ahantu hose Iran yatunganyirizaga biriya bisasu, ikabikora itaretse n’abayobozi bakuru ba Iran barimo abajenerali, abanyapolitiki n’abahanga bakomeye bakoraga ibyo bisasu.
Itangazo ryaturutse mu Biro bya Netanyahu rivuga ko igihugu cye gishimira Amerika ubufasha yatanze muri ibyo bikorwa byose.
Rigira riti: “ Israel irashimira Perezida Trump na Leta zunze ubumwe z’Amerika k’ubufasha baduhaye mu kubaka ubwirinzi bwacu tumaze iminsi dukorera muri iyi ntambara”.
Israel ivuga ko mu bikorwa bya gisirikare bise Operation Rising Lion yageze ku ntsinzi idasanzwe kandi ko igomba kuyirinda ngo itazongera gusubira inyuma.
Hagati aho, abo mu ishyaka ritavuga rumwe n’irya Netanyahu bavuga ko batishimiye iby’ayo masezerano y’amahoro, uw’ingenzi akaba Avigdor Lieberman, akaba ayobora ishyaka Yisrael Beiteinu.
Kuri X yanditse ati: “ Kirazira gusiga intare yakomeretse itarakira”.
Avigdor Lieberman avuga ko iriya ntambara ‘irangiye itarangiye’ kuko ishobora kuzuburwa hagati y’imyaka ibiri n’itatu.