Amerika: Umwana Muto Yinjiye Mu Biro Bya Perezida Aseseye Uruzitiro

The White House is seen through two layers of fence in Washington, Tuesday, Sept. 23, 2014. One fence is the North Lawn perimeter fence and the other is a linked portable fence. An intruder managed to jump the north fence of the White House and escape capture until he was inside the North Portico entrance of the White House. (AP Photo/Carolyn Kaster)

Abashinzwe kurinda umutekano wa Perezida w’Amerika bagiye kubona babona umwana uri mu kigero cy’imyaka itanu yaseseye uruzitiro yinjira mu busitani bw’ingoro ya Perezida Biden.

Ushinzwe itumanaho mu barinda Perezida  witwa Anthony Guglielmi avuga ko uriya mwana muto  yasesereye mu gice cya ruguru cy’inzu ngari Perezida w’Amerika akoreramo yitwa White House.

Gugliemli yagize ati: “ Uyu munsi twabonye umushyitsi udasanzwe winjiye mu Biro by’Umukuru w’igihugu adutunguye. Ni umwana muto w’igitambambuga ariko ntiyahatinze”.

Abashinzwe umutekano wa Perezida w’Amerika bafashe uwo mwana  bamusubiza ababyeyi be basanzwe batuye muri Pennsylvania.

- Advertisement -
Uyu mwana bamusubije ababyeyi be

Si ubwa mbere umwana muto  yinjiye mu Biro by’Umukuru w’Amerika aseseye kuko no mu mwaka wa 2014 hari undi wabikoze.

Icyo gihe haburaga igihe gito ngo uwari Perezida w’Amerika Barack Obama ageze ijambo ku baturage avuga uko ibintu byari byifashe muri Iraq.

Nyuma y’uko bibaye, byabaye ngombwa ko igihe Barack Obama yari buvugire ijambo kigizwa imbere kugira ngo abashinzwe umutekano we babanze basubize ibintu mu buryo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version