Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yabwiye Israel Kudahirahira Ngo Irwane Na Iran
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

Amerika Yabwiye Israel Kudahirahira Ngo Irwane Na Iran

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 23 October 2024 3:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umunyamabanga wa Leta ya Israel ushinzwe ububanyi n’amahanga Antony Blinken yabwiye ubutegetsi bwa Israel kwirinda kujya mu ntambara yeruye na Iran.

Uyu muburo uje nyuma y’uko mu mpera z’Icyumweru gishize Amerika yatangije iperereza ryo kumenya uwaba yarashyize ahagaragara inyandiko z’amabanga akomeye zikubiyemo umugambi Israel yari ifite wo kuzatera Iran.

Blinken yabwiye abanyamakuru ati: “ Ubu byamaze ibyacu ko dukwiye kwirinda ko intambara aho igeze ubu yakwagukira ahandi. Ubu turi gukora uko dushoboye ngo turinde ko hari ibitero byava ahandi bikagabwa kuri Israel, aho byava hose”.

Blinken yabwiye abanyamakuru bamuhaye ikiganiro ubwo yavaga muri Saudi Arabia ko iyo ari yo ntego y’ubutegetsi bw’i Washington.

Yavuye i Riyadh agana i Tel Aviv muri Israel.

Mu kiganiro n’abo banyamakuru, Blinken avuga ko ubutegetsi bwa Yeruzalemu bugomba kumenya ko Amerika izakomeza kububa hafi, ariko nanone bukirinda kurikoroza ngo Iran yinjizwe mu ntambara yeruye na Israel.

Abayobozi ba Amerika bemeza ko kurwana na Hezbollah na Hamas ari inshingano za Israel kugira ngo irinde ubusugire bwayo ariko ko kwagura intambara ukinjizamo na Iran byaba ari ugutandukira.

Antony Blinken aravuga ibi mu gihe Israel ikomeje ibitero bikomeye kuri Hezbollah ndetse Hamas.

Hezbollah ikorera muri Lebanon naho Hamas ikarwanira muri Gaza.

Israel kandi yatangiye kurasa mu gace gasanzwe kari mu bigize umurage w’isi ka Tyre karinzwe na UNESCO.

Tyre ni umujyi wa Lebanon uri mu mijyi abanyamateka bavuga ko yatuwe mbere kurusha ahandi ku isi.

Israel iherutse gusaba abatuye muri aka gace kuhava byihutirwa kuko hari mu hantu ikeka ko abarwanyi ba Hezbollah bashaka kuzahungira bakahagira umutaka ubakingira ibisasu byayo.

TAGGED:AmerikaBlinkenfeaturedHamasHezbollahIbisasuIntambaraIsiIsraelUmurage
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yakoreye Isabukuru Ye Y’Amavuko Muri Samoa
Next Article Idris Elba Arashaka Guteza Imbere Filimi Nyafurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?