Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yafashe Ubwato Bibiri Bw’Abarusiya Bwajyaga Muri Venezuela

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 January 2026 7:14 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Umukozi mu rwego rw'Amerika rushinzwe kurinda imipaka iri mu mazi areba ubwo bwato.
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika zitangaje ko kuri uyu wa Gatatu Tariki 07, Mutarama, 2026 zafashe ubwato bwa kabiri bw’Abarusiya bwari bugiye muri Venezuela gutunda ibikomoka kuri petelori.

Urwego rwa Amerika rushinzwe umutekano imbere mu gihugu rwitwa Homeland Security nirwo rwatangaje ko ubwo bwato bwombi bwafashwe nyuma y’uko burenze ku bihano Amerika yafatiye Venezuela.

Mbere byari byavuzwe ko hari indege za Amerika zaganaga aho ubwo bwato bwerekezaga, ubwo bwato  bwafashwe nyuma bwitwa Marinera.

BBC itangaza ko Uburusiya bwari bwatangaje ko hari ubwato bwabwo bw’intambara buca ikuzimu mu mazi bita submarine bwaje buherekeje ubwo bundi.

Aho Amerika iboneye ko ubwo bwato butwara petelori buri kwerekeza muri Venezuela buciye mu Nyanja ya Atlantic, yahise yohereza indege nyinshi z’intambara ngo zibugote.

Ishami rya BBC rishinzwe kugenzura utuntu n’utundi ryitwa BBC Verify ryatangaje ko ubwo bwato bwaburaga ibilometero 2000 uhereye muri Iceland ngo bugere muri Venezuela.

Hagati aho amakuru avuga ko burimo ubusa kandi Minisiteri y’ubwikorezi y’Uburusiya ivuga ko nta  gihugu gikwiye kwitambika imikoranire mu bucuruzi hagati y’igihugu n’ikindi.

Aho ingabo za Amerika zigereye muri ubwo bwato zahise ziyikuraho itumanaho.

Umuyobozi w’Urwego rwa Amerika rushinzwe umutekano imbere mu gihugu witwa Kristi Noem avuga ko ubwato bubiri bwafashwe ari ubwitwa Marinera n’ubwitwa Sophia.

Ibi biravugwa mu gihe umwuka utameze neza hagati ya Amerika na Venezuela, iki kikaba igihugu gisanzwe gicuruzanya n’Uburusiya n’Ubushinwa ibikomoka kuri petelori kuko Amerika yasabye ibindi bihugu kudacuruzanya nayo.

Kugeza ubu ntawamenya ikiri bukurikireho kuko Amerika isanzwe itarebana neza n’Uburusiya kubera intambara ya Ukraine hakaba n’izindi dosiye itumvikanaho n’Ubushinwa.

TAGGED:AmaziAmerikafeaturedInyanjaUburusiyaUbwatoVenezuela
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda: Mu Minsi Mikuru Abantu 92 Bafunzwe Bazira Gutwara Banyoye Inzoga
Next Article U Rwanda Rugiye Kubaka Ikigo Gitunganya Intanga Zo Gutera Ihene
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

‘Board Of Peace’ Ya Trump Ni Iki?

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Rulindo:Habonetse Imibiri 173 Y’Abazize Jenoside Yakorewe Abatutsi

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Inama Y’Igihugu Y’Umushyikirano Iragarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeUbumenyi Rusange

Mu Isanzure Haba Inyenyeri Zingahe?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?