Leta zunze ubumwe z’Amerika zitangaje ko kuri uyu wa Gatatu Tariki 07, Mutarama, 2026 zafashe ubwato bwa kabiri bw’Abarusiya bwari bugiye muri Venezuela gutunda ibikomoka kuri petelori.
Urwego rwa Amerika rushinzwe umutekano imbere mu gihugu rwitwa Homeland Security nirwo rwatangaje ko ubwo bwato bwombi bwafashwe nyuma y’uko burenze ku bihano Amerika yafatiye Venezuela.
Mbere byari byavuzwe ko hari indege za Amerika zaganaga aho ubwo bwato bwerekezaga, ubwo bwato bwafashwe nyuma bwitwa Marinera.
BBC itangaza ko Uburusiya bwari bwatangaje ko hari ubwato bwabwo bw’intambara buca ikuzimu mu mazi bita submarine bwaje buherekeje ubwo bundi.
Aho Amerika iboneye ko ubwo bwato butwara petelori buri kwerekeza muri Venezuela buciye mu Nyanja ya Atlantic, yahise yohereza indege nyinshi z’intambara ngo zibugote.
Ishami rya BBC rishinzwe kugenzura utuntu n’utundi ryitwa BBC Verify ryatangaje ko ubwo bwato bwaburaga ibilometero 2000 uhereye muri Iceland ngo bugere muri Venezuela.
Hagati aho amakuru avuga ko burimo ubusa kandi Minisiteri y’ubwikorezi y’Uburusiya ivuga ko nta gihugu gikwiye kwitambika imikoranire mu bucuruzi hagati y’igihugu n’ikindi.
Aho ingabo za Amerika zigereye muri ubwo bwato zahise ziyikuraho itumanaho.
Umuyobozi w’Urwego rwa Amerika rushinzwe umutekano imbere mu gihugu witwa Kristi Noem avuga ko ubwato bubiri bwafashwe ari ubwitwa Marinera n’ubwitwa Sophia.
Ibi biravugwa mu gihe umwuka utameze neza hagati ya Amerika na Venezuela, iki kikaba igihugu gisanzwe gicuruzanya n’Uburusiya n’Ubushinwa ibikomoka kuri petelori kuko Amerika yasabye ibindi bihugu kudacuruzanya nayo.
Kugeza ubu ntawamenya ikiri bukurikireho kuko Amerika isanzwe itarebana neza n’Uburusiya kubera intambara ya Ukraine hakaba n’izindi dosiye itumvikanaho n’Ubushinwa.