Amerika Yafatiye Ibihano Abayobozi Bakomeye Ba Uganda

Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano bijyanye n’ingendo bamwe mu bayobozi ba Uganda, bashinjwa kuba inyuma y’ibikorwa bijyanye n’amatora ya perezida aheruka, byibasiye abakandida batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’amahanga Antony J. Blinken, yatangaje ko Guverinoma ya Uganda mu matora aheruka yapfobeje demokarasi n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu.

Ati “Uyu munsi ntangaje ibihano bijyanye na viza ku bo bikekwa ko babikoze cyangwa bagize uruhare mu kubangamira urugendo rwa demokarasi muri Uganda, haba mu matora yabaye ku wa 14 Mutarama no mu bikorwa byo kwiyamamaza byayabanjirije.”

Ntabwo amazina y’abafatiwe ibyo bihano yatangajwe.

- Advertisement -

Blinken yavuze ko Guverinoma ya Uganda yagaragaje ugusubira inyuma muri demokarasi no kubahiriza uburenganzira bwa muntu, aho abakandida bigenga bahohotewe bikomeye, bagatabwa muri yombi, benshi bagafungwa bazira amaherere, nta cyaha na kimwe bashinjwa.

Hari benshi bakivugwa ko bapfuye muri ibyo bihe, n’abatawe muri yombi imiryango yabo yaburiye irengero.

Yakomeje ati “Aya matora ntabwo yigengaga cyangwa ngo abe ari mu mucyo. Ariko turakomeza gusaba impande bireba kwirinda ubugizi bwa nabi no kubahiriza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira hamwe.”

Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine wari uhanganye na Perezida Museveni, aheruka gutangaza ko hari abantu nibura 243 bashimuswe na guverinoma, baburiwe irengero.

Museveni uyobora Uganda kuva mu 1986 ni we watsinze amatora. Ntabwo ararahirira iyo manda nshya.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version