Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yakuyeho Ibihano Byari Byarafatiwe u Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yakuyeho Ibihano Byari Byarafatiwe u Burundi

Last updated: 19 November 2021 8:51 am
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yakuyeho ibihano byafatiwe u Burundi mu 2015, kubera impinduka zimaze kuba mu gihugu ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni ibihano byafashwe ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravugwagaho rumwe, iteza imvururu zagejeje kuri kudeta yapfubye.

Mu itangazo Biden yasohoye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko yafashe iki cyemezo ashingiye ku mpinduka zimaze kuba mu Burundi, akuraho iteka ryagenaga ibihano ryashyizweho ba Barack Obama mu 2015.

Mu byo ryateganyaga harimo gufatira imitungo n’inyungu bya bamwe mu bayobozi b’u Burundi biri muri Amerika n’ibihano bijyanye na viza zo kujya muri icyo gihugu.

Mu bihano byavanyweho harimo ibyarebaga abayobozi bari bakomeye mu nzego z’igisirikare n’umutekano mu Burundi.

Barimo uwari Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni – ubu ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi – na Godefroid Bizimana wari umuyobozi muri Polisi y’u Burundi – ubu ni umuyanama wa perezida – bazira uruhare bagize mu gukurikirana abigaragambyaga.

Abandi ni Godefroid Niyombare wayoboraga urwego rw’iperereza washinjwe gushaka guhirika ubutegetsi agahunga na Cyrille Ndayirukiye wari Minisitiri w’Ingabo uheruka gupfira muri gereza, kubera uruhare bagize mu guteza imvururu mu gihugu.

Ibyo bihano byose byashyizweho mu gihe u Burundi bwari bwugarijwe n’ibikorwa birimo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bukorerwa abasivili, akaduruvayo, gushishikariza abantu kugira uruhare mu bugizi bwa nabi no kutoroherana mu bijyanye na politiki, byari bibangamiye amahoro, umutekano n’ituze by’u Burundi.

Biden yakomeje ati “Byakurikiwe n’ibikorwa byinshi mu mwaka ushize birimo ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’amatora yabaye mu 2020 byagabanyije cyane ubugizi bwa nabi, hamwe n’ubushake bwa Perezida Ndayishimiye mu gukora amavugurura mu nzego zitandukanye.”

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Antony J. Blinken, yavuze ko ibihano bijyanye n’imitungo n’inyungu biri muri Amerika n’ibijyanye na viza byavanyweho.

Ati “Kubw’izo mpamvu, ibihano no gukumirwa mu bijyanye na viza byari byarashyizweho ku bantu cumi n’umwe bateganywaga muri iyo gahunda byakuweho.”

Yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika zishimira uburyo ubutegetsi bwahererekanyijwe mu Burundi mu mwaka ushize n’intambwe zatewe na Perezida Ndayishimiye mu mu gukemura ibibazo by’icuruzwa ry’abantu, amavugurura mu bukungu, kurwanya ruswa no guharanira iterambere rirambye.

Bibarwa ko imvururu zabaye guhera mu 2015 zahitanye abantu 1,200 abandi basaga 400,000 bahunga igihugu.

Ubumwe bw’u Burayi nabwo buheruka gukuraho ibibano bwari bwarafatiye u Burundi.

TAGGED:Evariste NdayishimiyefeaturedJoe BidenLeta zunze Ubumwe za Amerikau Burundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu Gukingira COVID-19 Byimuriwe Muri Za Gare
Next Article Polisi Yishe Abantu Batanu, 21 Batabwa Muri Yombi Nyuma y’Ibitero Byagabwe i Kampala
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Trump Arashaka Manda Ya Gatatu Uko Byagenda Kose

Abasirikare N’Abapolisi B’u Rwanda Bari Muri UN 

Guverinoma Ya DRC Irashaka Kwisubiza Uvira Mu Buryo Bwuzuye

Hari Kwigwa Uko Amakipe Yajya Akinira Mu Amahoro Stadium ‘Ku Giciro Kimwe’

Putin Yasabwe Kujya Mu Nama Y’Amahoro Yashyizweho Na Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: 80.7% By’Abana Bari Munsi Y’Imyaka Itandatu Bahabwa Serivise Mu Irerero

Kuki Hari Imyanzuro u Rwanda Rwemera K’Uburenganzira Bwa Muntu Ntishyirwe Mu Bikorwa Yose

Ese Intambara Ya Amerika N’Uburayi Irashoboka

Ibigo Bya Amerika Bicukura Petelori Birashaka Ko Muri Irani Zihindura Imirishyo

Hatangijwe Ubufatanye Mu Kuzamura Ubwinshi N’Ubwiza Bw’Imbuto 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

FERWAFA Yamaganye Abafana Ba APR FC 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Abasenateri Barashaka Kumenya Uko Ubworozi Bw’u Rwanda Bubungabunzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Gari Ya Moshi Zagonganye Hapfa Abantu 21

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoUbubanyi n'Amahanga

Kagame yashimye ‘Senegal’ Yatwaye AFCON

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?