Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yakuyeho Ibihano Byari Byarafatiwe u Burundi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yakuyeho Ibihano Byari Byarafatiwe u Burundi

Last updated: 19 November 2021 8:51 am
Share
SHARE

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yakuyeho ibihano byafatiwe u Burundi mu 2015, kubera impinduka zimaze kuba mu gihugu ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni ibihano byafashwe ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravugwagaho rumwe, iteza imvururu zagejeje kuri kudeta yapfubye.

Mu itangazo Biden yasohoye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko yafashe iki cyemezo ashingiye ku mpinduka zimaze kuba mu Burundi, akuraho iteka ryagenaga ibihano ryashyizweho ba Barack Obama mu 2015.

Mu byo ryateganyaga harimo gufatira imitungo n’inyungu bya bamwe mu bayobozi b’u Burundi biri muri Amerika n’ibihano bijyanye na viza zo kujya muri icyo gihugu.

Mu bihano byavanyweho harimo ibyarebaga abayobozi bari bakomeye mu nzego z’igisirikare n’umutekano mu Burundi.

Barimo uwari Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni – ubu ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi – na Godefroid Bizimana wari umuyobozi muri Polisi y’u Burundi – ubu ni umuyanama wa perezida – bazira uruhare bagize mu gukurikirana abigaragambyaga.

Abandi ni Godefroid Niyombare wayoboraga urwego rw’iperereza washinjwe gushaka guhirika ubutegetsi agahunga na Cyrille Ndayirukiye wari Minisitiri w’Ingabo uheruka gupfira muri gereza, kubera uruhare bagize mu guteza imvururu mu gihugu.

Ibyo bihano byose byashyizweho mu gihe u Burundi bwari bwugarijwe n’ibikorwa birimo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bukorerwa abasivili, akaduruvayo, gushishikariza abantu kugira uruhare mu bugizi bwa nabi no kutoroherana mu bijyanye na politiki, byari bibangamiye amahoro, umutekano n’ituze by’u Burundi.

Biden yakomeje ati “Byakurikiwe n’ibikorwa byinshi mu mwaka ushize birimo ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’amatora yabaye mu 2020 byagabanyije cyane ubugizi bwa nabi, hamwe n’ubushake bwa Perezida Ndayishimiye mu gukora amavugurura mu nzego zitandukanye.”

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Antony J. Blinken, yavuze ko ibihano bijyanye n’imitungo n’inyungu biri muri Amerika n’ibijyanye na viza byavanyweho.

Ati “Kubw’izo mpamvu, ibihano no gukumirwa mu bijyanye na viza byari byarashyizweho ku bantu cumi n’umwe bateganywaga muri iyo gahunda byakuweho.”

Yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika zishimira uburyo ubutegetsi bwahererekanyijwe mu Burundi mu mwaka ushize n’intambwe zatewe na Perezida Ndayishimiye mu mu gukemura ibibazo by’icuruzwa ry’abantu, amavugurura mu bukungu, kurwanya ruswa no guharanira iterambere rirambye.

Bibarwa ko imvururu zabaye guhera mu 2015 zahitanye abantu 1,200 abandi basaga 400,000 bahunga igihugu.

Ubumwe bw’u Burayi nabwo buheruka gukuraho ibibano bwari bwarafatiye u Burundi.

TAGGED:Evariste NdayishimiyefeaturedJoe BidenLeta zunze Ubumwe za Amerikau Burundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Impamvu Gukingira COVID-19 Byimuriwe Muri Za Gare
Next Article Polisi Yishe Abantu Batanu, 21 Batabwa Muri Yombi Nyuma y’Ibitero Byagabwe i Kampala
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rwamagana: Ubuyobozi Bwamurikiwe Igishanga Gitunganyijwe Cya Cyaruhogo

Kenya Yashyizeho Icyunamo Cy’Iminsi Irindwi Bunamira Odinga

Gasabo: Bafatanywe Urumogi Rwuzuye Umufuka

Abanyarwanda Tugomba Kubaho Kuko Ni Impano Y’Imana- Kagame

Netanyahu Yavuze Ko Niba Hamas Itamanitse Amaboko Ijuru Rizayigwira

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nzanywe No Guhanga Udushya- Umuyobozi Mushya Wa Airtel Rwanda 

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Iteramakofe: Mukazayire Yasabye Ikipe Y’u Rwanda Kuzatahana Imidali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Madagascar: Ingabo Zafashe Ubutegetsi 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUbukungu

Hateranye Inama Y’Abajyanama Ba Perezida Kagame

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Intumwa Za DRC N’Iza AFC/M23 Zongeye Kuganirira i Doha

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?