Amerika Yakuyeho Ibihano Byari Byarafatiwe u Burundi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Joe Biden yakuyeho ibihano byafatiwe u Burundi mu 2015, kubera impinduka zimaze kuba mu gihugu ku butegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Ni ibihano byafashwe ubwo igihugu cyari cyugarijwe n’ibibazo bishingiye kuri manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza itaravugwagaho rumwe, iteza imvururu zagejeje kuri kudeta yapfubye.

Mu itangazo Biden yasohoye kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2021, yavuze ko yafashe iki cyemezo ashingiye ku mpinduka zimaze kuba mu Burundi, akuraho iteka ryagenaga ibihano ryashyizweho ba Barack Obama mu 2015.

Mu byo ryateganyaga harimo gufatira imitungo n’inyungu bya bamwe mu bayobozi b’u Burundi biri muri Amerika n’ibihano bijyanye na viza zo kujya muri icyo gihugu.

- Advertisement -

Mu bihano byavanyweho harimo ibyarebaga abayobozi bari bakomeye mu nzego z’igisirikare n’umutekano mu Burundi.

Barimo uwari Minisitiri w’Umutekano Alain Guillaume Bunyoni – ubu ni Minisitiri w’Intebe w’u Burundi – na Godefroid Bizimana wari umuyobozi muri Polisi y’u Burundi – ubu ni umuyanama wa perezida – bazira uruhare bagize mu gukurikirana abigaragambyaga.

Abandi ni Godefroid Niyombare wayoboraga urwego rw’iperereza washinjwe gushaka guhirika ubutegetsi agahunga na Cyrille Ndayirukiye wari Minisitiri w’Ingabo uheruka gupfira muri gereza, kubera uruhare bagize mu guteza imvururu mu gihugu.

Ibyo bihano byose byashyizweho mu gihe u Burundi bwari bwugarijwe n’ibikorwa birimo ubwicanyi n’ubundi bugizi bwa nabi bukorerwa abasivili, akaduruvayo, gushishikariza abantu kugira uruhare mu bugizi bwa nabi no kutoroherana mu bijyanye na politiki, byari bibangamiye amahoro, umutekano n’ituze by’u Burundi.

Biden yakomeje ati “Byakurikiwe n’ibikorwa byinshi mu mwaka ushize birimo ihererekanya ry’ubutegetsi nyuma y’amatora yabaye mu 2020 byagabanyije cyane ubugizi bwa nabi, hamwe n’ubushake bwa Perezida Ndayishimiye mu gukora amavugurura mu nzego zitandukanye.”

Umunyamabanga wa Leta ya Amerika Antony J. Blinken, yavuze ko ibihano bijyanye n’imitungo n’inyungu biri muri Amerika n’ibijyanye na viza byavanyweho.

Ati “Kubw’izo mpamvu, ibihano no gukumirwa mu bijyanye na viza byari byarashyizweho ku bantu cumi n’umwe bateganywaga muri iyo gahunda byakuweho.”

Yavuze ko Leta zunze ubumwe za Amerika zishimira uburyo ubutegetsi bwahererekanyijwe mu Burundi mu mwaka ushize n’intambwe zatewe na Perezida Ndayishimiye mu mu gukemura ibibazo by’icuruzwa ry’abantu, amavugurura mu bukungu, kurwanya ruswa no guharanira iterambere rirambye.

Bibarwa ko imvururu zabaye guhera mu 2015 zahitanye abantu 1,200 abandi basaga 400,000 bahunga igihugu.

Ubumwe bw’u Burayi nabwo buheruka gukuraho ibibano bwari bwarafatiye u Burundi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version