Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yakuyeho Ingamba Yari Yarafatiye u Rwanda Kubera Marburg
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbuzima

Amerika Yakuyeho Ingamba Yari Yarafatiye u Rwanda Kubera Marburg

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 November 2024 1:01 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Marburg ni indwara akenshi iterwa na virusi iba isanzwe ibana n'uducurama
SHARE

Izi ngamba Amerika yari yarafatiye u Rwanda zirimo gukumira ingendo yise ko zitari ngombwa z’Abanyamerika baruzamo. Icyakora ikigo cya Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (CDC) n’ibiro by’iki gihugu bishinzwe ububanyi n’amahanga, ku wa 22 Ugushyingo 2024 byazikuyeho.

Ibyo byemezo byari byafashwe ubwo byatangazwaga ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi b’iyi ndwara irangwa no kugira umuriro mwinshi kandi yica benshi mubo yafashe.

Ikigo CDC yatangaje ko Amerika yakuye u Rwanda ku rwego rwa gatatu ikarushyira ku rwego rwa kabiri rw’ubwirinzi by’iki cyorezo, bisobanuye ko hakuweho ikumirwa ry’ingendo zitari ngombwa.

Hasigayeho izindi ngamba umuntu yakwita ko zoroheje zirimo uko Abanyamerika bageze mu Rwanda bakwiye kujya bitwara.

Zirimo kandi kwirinda gukora ku barwayi bafite ibimenyetso bya Marburg birimo umuriro, kuribwa imikaya no gucibwamo, kwirinda gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’abantu, kudakora ku murambo, kwirinda ahari uducurama turya imbuto nko mu buvumo no mu birombe no kwirinda gukora ku ngangi na Chimpanzee.

Ikigo nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, Africa CDC, cyashimiye icyemezo Amerika yafashe cyo gukuraho iyi ngamba, kigaragaza ko byari ngombwa kuko u Rwanda rwamaze guhashya iki cyorezo.

Africa CDC yashimiye Guverinoma ya Amerika ku cyemezo yafashe cyo gukuraho ingamba y’ubuzima yo ‘kwirinda ingendo zitari ngombwa’ irebana na Marburg mu Rwanda.

Taliki 07, Ukwakira, 2024 nibwo Amerika yari yafashe uriya mwanzuro.

Ingamba Amerika yafashe zagize ingaruka no ku bukungu bw’u Rwanda.

Mu mpera za Nzeri, 2024 nibwo  Marburg yagaragaye mu Rwanda bwa mbere, kandi kugeza ubu abantu 66 nibo bayanduye,m 51 muri bo barakira abandi 15 irabahitana.

Umuyobozi Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus aherutse mu Rwanda mu Ukwakira, 2024, avuga ko gukumira u Rwanda kubera iriya mpamvu bitari bikwiye.

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 22 Ugushyingo 2024 nayo yatangaje ko hashize iminsi 21 nta murwayi mushya wa Marburg uraboneka bigatanga icyizere ko kiriya cyorezo kiri hafi kurangira.

Kugira ngo byemezwe bidasubirwaho ko Marburg itakiri mu Rwanda, bizasaba kubara iminsi 42 nyuma y’aho umurwayi wa nyuma w’iki cyorezo asezerewe mu bitaro.

TAGGED:AmerikafeaturedIcyorezoMarburgRwandaTedros
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwatsinzwe Na Senegal Ku Mukino Wa Mbere Wa Shampiyona Nyafurika
Next Article Miliyari $300 Zateguriwe Kurengera Ibidukikije Ziragawa Ubuke N’Ubukererwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

You Might Also Like

Mu RwandaUbutaberaUmutekano

Ruhango: Bakurikiranyweho Gutega Abantu Bakabaniga

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?