Amerika Yareze U Burusiya Muri UN

Leta zunze ubumwe z’Amerika zabwiye Umuryango w’Abibumbye ko zifite amakuru mpamo y’uko u Burusiya bwateguye intambara ndetse n’urutonde rw’abantu buzafunga bukabakorera iyicarubozo niburangiza kwigarurira Ukraine.

Hari amakuru avuga ko hateganyijwe ibiganiro hagati ya Putin na Biden ariko ngo Amerika yavuze ko kugira ngo ibi biganiro bizabeho, bizasaba ko u Burusiya bwemera ko bugiye guha agahenge Ukraine.

Ubuyobozi bukuru bwa Ukraine bwo buvuga ko bufite icyizere ko iriya nama izaba kandi ko izatuma u Burusiya bucururuka.

Iby’uko i Kyiv bafite kiriya cyizere byatangajwe na Minisitiri w’ingabo wa Ukraine witwa Oleksii Reznikov.

- Kwmamaza -

U Bufaransa nibwo bwabaye umuhuza muri iki kibazo binyuze mu ruzinduko Perezida wabwo Emmanuel Macron aherutse kugirira mu Burusiya.

Aka gace karimo umwuka w’intambara ikomeye

Hari umwe mu bakozi bo muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa witwa Clément Beaune wabwiye imwe muri televiziyo zo muri kiriya gihugu yitwa LCI TV ko igihugu cye kizeye ko icyuka cy’intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya kigiye kuvaho.

Mu gihe hari hashize iminsi u Budage busa n’aho buri ku ruhande rw’u Burusiya mu rugero runaka, Minisitiri wabwo ushinzwe ububanyi n’amahanga witwa Annalena Baerbock yeruye abunenga ko ibyo buri gukora bisa no kwirengagiza agaciro k’ubuzima bw’abasivili.

Hagati aho kandi hari amasasu amaze iminsi yumvikana hagati y’uruhande rwa Ukraine n’uruhande ruyoborwa n’abarwanyi bivugwa ko bashyigikiwe n’u Burusiya.

Urusaku rwayo rwatangiye kumvikana ku wa Kane w’Icyumweru gishize.

Ubutegetsi bwa kimwe mu bihugu bituranye n’u Burusiya na Ukraine ari cyo Belarus buvuga ko n’ubwo bivugwa ko ingabo z’u Burusiya zasubiye mu birindiro byazo, ngo ziteguye guhita zigaruka ‘impamvu niyongera kuboneka.’

Ikindi kandi ngo umuvuduko wo kuzikura mu  gace zirimo uzihuta cyangwa ugende gahoro bitewe n’uko ingabo za OTAN/NATO zizagabanywa ku mupaka wa Belarus n’u Burusiya.

Perezida Putin w’u Burusiya na mugenzi we uyobora Belorus witwa Alexander Lukashenko bareba uko ingabo zabo zitoza

Iby’uko u Burusiya bwasubije ingabo zabwo inyuma ariko hari abatabyemera ahubwo bakavuga ko buri kuzikura mu gice kimwe bukazimurira mu kindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version