Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yasabye DRC Guhagarika Urugomo Rukorerwa Abasirikare Ba MONUSCO
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yasabye DRC Guhagarika Urugomo Rukorerwa Abasirikare Ba MONUSCO

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 29 July 2022 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika zabwiye ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko imyigaragambyo irimo n’urugomo rukorerwa abasirikare ba MONUSCO ruhagarara bigitangazwa.

Kuri uyu wa Kane ubwo ibi byatangazwaga, hari hashize iminsi ine abatuye Goma batangiye gusakiza abasirikare ba MONUSCO ngo batahe.

Hari video iherutse guca ku mbuga nkoranyambaga, umuturage abaza umusirikare wa MONUSCO ati: “ Ubundi muzatuvira ku butaka ryari?”

Undi ati: “ Bidatinze”.

Umuturage ati: “ Bidatinze se ubwo ni ryari?”

Umusirikare wa MONUSCO yibukijwe ko aho ari atari iwabo kandi ko mu myaka we na bagenzi be bamaze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nta mahoro bagaruye nk’uko ari byo bari bashinzwe.

Muri Goma n’ahandi mu bice by’i Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abaturage bagiye mu muhanda bamagana bariya basirikare.

Bamwe binjiye no mu Biro by’abakozi ba MONUSCO barabasahura.

Inkundura yo kwirukana abakozi ba MONUSCO yitangijwe mu buryo buziguye na Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demukarasi  ya Congo wasabye abaturage kwirukana bariya bakozi mu gihugu cyabo.

Hon Modeste Bahati Lukwebo niwe wabisabye kandi byahise bikurikizwa bitadinze.

Hon Modeste Bahati Lukwebo, Perezida wa Sena ya DRC

Yatorewe kuyobora Sena y’iki gihugu Taliki 05, Werurwe, 2021.

Iriya midugararo yaje gutuma hari abantu 15 batangajwe bayiguyemo.

Barimo umusikare umwe n’abapolisi babiri ba MONUSCO bahasize ubuzima.

The Reuters yanditse ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye ubutegetsi  bwa Felix Tshisekedi gukoma mu nkokora urugomo rukorerwa abakozi ba MONUSCO.

TAGGED:AmerikafeaturedUN
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gicumbi: Yiyahuye Kubera Ko Ikiryabarezi Cyamuriye Frw 100,000
Next Article Imihandagurikire Y’Ikirere Izahaza Cyane Abagore Bo Muri Afurika
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

Masudi Djuma Watozaga Etincelles Yirukanywe

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Abasora Ipatanti N’Umusoro Ku Nyungu Z’Ubukode Babyihutishe- Komiseri Muri Revenue 

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Drones Za Polisi Ziri Hafi No Gukorera Mu Mihanda Yo Mu Ntara 

You Might Also Like

ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

DRC: Ikigega Cya Lisansi Cyakongotse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Ambasaderi Busabizwa Asanga Ubutwari Atari Amagambo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Tshisekedi Yagiye Muri Leta Ziyunze Z’Abarabu Gusinya Amasezerano Mu Bucukuzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?