Amerika Yasabye DRC Guhagarika Urugomo Rukorerwa Abasirikare Ba MONUSCO

Leta zunze ubumwe z’Amerika zabwiye ubuyobozi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ko imyigaragambyo irimo n’urugomo rukorerwa abasirikare ba MONUSCO ruhagarara bigitangazwa.

Kuri uyu wa Kane ubwo ibi byatangazwaga, hari hashize iminsi ine abatuye Goma batangiye gusakiza abasirikare ba MONUSCO ngo batahe.

Hari video iherutse guca ku mbuga nkoranyambaga, umuturage abaza umusirikare wa MONUSCO ati: “ Ubundi muzatuvira ku butaka ryari?”

Undi ati: “ Bidatinze”.

- Advertisement -

Umuturage ati: “ Bidatinze se ubwo ni ryari?”

Umusirikare wa MONUSCO yibukijwe ko aho ari atari iwabo kandi ko mu myaka we na bagenzi be bamaze muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nta mahoro bagaruye nk’uko ari byo bari bashinzwe.

Muri Goma n’ahandi mu bice by’i Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo, abaturage bagiye mu muhanda bamagana bariya basirikare.

Bamwe binjiye no mu Biro by’abakozi ba MONUSCO barabasahura.

Inkundura yo kwirukana abakozi ba MONUSCO yitangijwe mu buryo buziguye na Perezida wa Sena ya Repubulika ya Demukarasi  ya Congo wasabye abaturage kwirukana bariya bakozi mu gihugu cyabo.

Hon Modeste Bahati Lukwebo niwe wabisabye kandi byahise bikurikizwa bitadinze.

Hon Modeste Bahati Lukwebo, Perezida wa Sena ya DRC

Yatorewe kuyobora Sena y’iki gihugu Taliki 05, Werurwe, 2021.

Iriya midugararo yaje gutuma hari abantu 15 batangajwe bayiguyemo.

Barimo umusikare umwe n’abapolisi babiri ba MONUSCO bahasize ubuzima.

The Reuters yanditse ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zasabye ubutegetsi  bwa Felix Tshisekedi gukoma mu nkokora urugomo rukorerwa abakozi ba MONUSCO.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version