Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yasenye Aho Abarwanyi Bafatanyije Na Iran Babika Intwaro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yasenye Aho Abarwanyi Bafatanyije Na Iran Babika Intwaro

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 October 2023 8:02 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 zahagurutse mu birindiro by’ingabo z’Amerika biri muri Syria na Iraq zigaba ibitero ku nzu zari zibitswemo ibisasu abarwanyi bashyigikiwe na Iran bari bamaze iminsi barasa ku ngabo z’Amerika.

Mu kubarasaho, bakomerekeje abasirikare n’abakozi b’Amerika bagera kuri 21 hapfa umuntu umwe.

Iki gitero Amerika yakigabye ku nyubako z’abo barwanyi ziri ahitwa Abu Kamal.

Ni ubwa mbere mu mezi hafi 10 ashize, ingabo z’Amerika zihabwa uburenganzira bwo kugaba igitero ku birindiro by’abakorana na Iran bakorera mu bice byegereye aho Amerika ifite inyungu.

Umunyamabanga w’Amerika ushinzwe ingabo witwa Gen(Rtd) Lloyd Austin yagize ati: “ Amerika ntishaka kurwana n’uwo ari we wese ariko nanone ntidushaka ko abantu bakomeza kugaba ibitero by’ubushotoranyi ahari inyungu zacu. Ubwo bushotoranyi bugomba guhagarara vuba na bwangu.”

Yunzemo ko nibudahagarara, Amerika izafata ingamba zifatika mu kurinda abaturage bayo n’inyungu zayo.

MailOnline ivuga ko Amerika ifite abasirikare 2500 muri Iraq n’abandi 900 muri Syria.

Perezida Biden aherutse kubwira Umuyobozi w’ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei ko akwiye kureka kwibasira ingabo z’Amerika aho ziri hose kandi ko natabikora ingaruka zizaba nyinshi ku gihugu cye.

Umuvugizi w’ingabo z’Amerika zitwanira mu Kirere witwa Brig. Gen. Pat Ryder yavuze ko Amerika ifite ubushobozi n’uburenganzira bwo kurasa aho ari ho hose n’igihe ibishakiye igihe cyose izaba ri kurinda inyungu zayo zugarijwe na Iran.

Brig. Gen. Pat Ryder

N’ubwo Amerika ivuga ko iri guca intege abarwanyi bashyigikiwe na Iran ngo ntibakomeze kurasa ku birindiro byayo biri muri Syria no muri Iraq, ku rundi ruhande hari abavuga ko iri kubikora mu rwego rwo kunegekaza abo barwanyi ngo batazafasha Hamas cyangwa Hezbollah ubwo iyi mitwe izaba yinjiye mu ntambara yeruye na Israel.

Mu kurasa aba bantu kandi, Amerika iri kwirinda ko yakoma rutenderi bigatera intambara yeruye mu Burasirazuba bwo Hagati  bwose.

TAGGED:AbarwanyiAmerikaAziyaBidenfeaturedHamasIran
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 2023:Abanyarwanda[kazi] 400 Bahagaritswe Bagiye Gucuruzwa Mu Mahanga
Next Article Urukiko Rwasanze Rutakwizera Ingingo Yongwe Yaruhaye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

DRC: Guverinoma Irashaka Kwisubiza Bunagana Kugeza Uvira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?