Amerika Yashimangiye Ko Itazatabara Ukraine

Ubwo yagezaga ijambo ku baturage b’igihugu cye ababwira uko gihagaze, Perezida Joe Biden yongeye kuvuga ko  ingabo z’igihugu cye zititeguye kwinjira mu ntambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine.

Ntiyabuze ariko gushima ko ibihano amahanga yafatiye u Burusiya byatangiye kubuzonga!

Joe Biden yabwiye abaturage be ko ibyo Putin ari  gukora bizamukoraho.

Yavuze ko Leta zunze ubumwe z’Amerika zakomanyirije n’indege z’u Burusiya ngo ntizikoreshe ikirere cyazo.

- Advertisement -

Abadepite mu Nteko ishinga amategeko y’Amerika aho Biden yavugiye ririya jambo bari bambaye imyenda irimo ibara ry’umuhondo mu rwego rwo kwereka Ukraine ko bifatanyije nayo mu bibazo irimo.

Mu ijambo rye, Joe Biden yavuze ko ubwo Putin yatangizaga intambara kuri Ukraine yibwiraga ko iki gihugu kizahita kimanika amaboko, ariko ngo yatunguwe no kubona ukuntu bamubereye ibamba.

Ku ruhande rw’u Burusiya, iki gihugu cyasabye abaturage ba Ukraine cyane cyane abatuye muri Kiev kuhava kuko intambara ibugarije kandi ngo ntibushaka ko hagira uhasiga ubuzima ari umusivili.

Bwaraye burashe kandi busenya umunara ukomeye wafashaga abatuye kiriya gihugu kumva radio no kureba televiziyo y’igihugu.

Perezida Biden yanenze Putin ko asuzugura imbaraga za OTAN/NATO ariko yirinda kuvuga ko ingabo ze azazohereza mu ntambara yeruye n’u Burusiya muri Ukraine.

Hari abahanga mu by’intambara bavuga ko n’ubwo bigaragara ko u Burusiya buzatsinda iriya ntambara ariko ngo izaramba cyane kubera ko hari abaturage ba Ukraine bazakomeza kugaba ku Barusiya ibitero shuma, bikamera nk’uko byagenze ku Banyamerika muri Afghanistan.

Kuva iriya ntambara yatangira, abantu 136 nibo babarurwa ko bayiguyemo.

Muri bo harimo abana 13 nk’uko ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kwita ku mpunzi ribitangaza.

Abagize Inteko ishinga amategeko y’Amerika bari biteze ko Joe Biden ari butinde ku mpamvu zatumye gahunda yatangije yitwa Build Back Better itagerwaho nk’uko yari yarayiteguye, ariko sibyo yatinzeho.

Ikibazo cya Ukraine n’u Burusiya cyatumye gahunda ze zihinduka.

Yishimiye ko ibihano amahanga yafatiye Putin bigiye kuzamuhombya , miliyari 639$ z’umutungo we afite hirya no hino ku isi zikamuhombera

Ati: “ Ndi gukorana n’itsinda ryashyizweho n’Ishami ry’ubutabera muri Amerika kugira ngo imitungo ya Putin n’abambari be iri hirya no hino ku isi, ifatirwe. Iyo mitungo irimo ubwato buhenze, imiturirwa, indege  n’ibindi by’agaciro.”

Mu gihe Biden avuga ibi, ibitero by’ingabo za Putin byo birakomeje. Hari radio yo muri Ukraine yatangaje ko mu masaha akuze y’ijoro, ingabo z’u Burusiya zarashe ahitwa Vyshneve, uyu ukaba ari Umujyi uri mu nkengero z’Umurwa mukuru, Kiev.

Ibindi bice byaraye birashweho ni ahitwa Rusanivka, Kurenivka, Boiarka ndetse no ku kibuga cy’indege kitwa  Kyiv International Airpor.

Kuri uyu wa Mbere taliki 01, Werurwe, 2022, amakuru yiriwe avugwa ni uko u Burusiya bwakoresheje intwaro zitemewe mu ntambara bita’ cluster munitions.’

Zatewe mu Mujyi wa Kharkiv zihitana abasivili kandi ngo ibi bigize icyaha cy’intambara.

Ni umujyi utuwe n’abantu miliyoni 1.5 ukaba uherereye mu bilometero 25 uturutse ku mupaka ugabanya Ukraine n’u Burusiya.

Mu bantu 11 bivugwa ko bahitanywe na biriya bisasu harimo abana batatu ndetse ngo n’ibigo by’amashuri bigagamo byasenywe.

Abantu bari Kiev babwiye MailOnline ko indege z’intambara z’u Burusiya zarashe ibisasu byinshi birimo na ‘cluster munitions’ mu gace gatuwe n’abasivili kandi ngo uretse kuba byahitanye abasivili ngo bigamije no gutera ubwoba Ukraine n’abayiyobora kugira ngo bamanike amaboko.

Ambasaderi wa Ukraine mu Muryango w’Abibumbye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere yatangaje ko u Burusiya bwarashe muri Ukraine  ibisasu biremereye cyane kandi byinshi.

Oksana Markarova yavuze ko u Burusiya bwakoze icyaha cy’intambara cyo kurasa ibisasu nka biriya kandi mu gice gituwe n’abasivili.

Kuri we,  ibyo bwakoze bihabanye n’Amasezerano y’i Geneva agena amategeko y’intambara.

Ati: “ Ibintu u Burusiya buri gukorera Ukraine ni agahomanunwa.”

Bombe u Burusiya  buvugwa ho gukoresha muri Ukraine ni bombe zifata umwuka wa Oxygen uri hari hafi aho zikawukusanya zikawubyaza imbaraga karahabutaka zituritsa ikintu cyose kiri hafi aho.

Abize ubutabire bavuga ko ziriya bombe iyo zituritse, ubumara bwazo bwinjira mu muntu bukangiza inyama z’imbere ariko inyuma bigaragara ko atangiritse cyane.

Ubusanzwe bombe nyinshi ziratwika kurusha uko zishwanyaguza ariko izo u Burusiya buvugwaho gukoresha zo zicagagura umuntu mo ibice kurusha uko zimutwika, bitaba ibyo ubumara bukamwinjira bukamushegeshera imbere.

Hagati ubuyobozi bw’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bwatangaje ko buri gukusanya ibimenyetso bwazaheraho burega abategetsi b’u Burusiya gukorera abatuye Ukraine ibyaha by’intambara.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version