Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Yasinyanye N’Abarabu Amasezerano Yo Kubaka Gaza Nshya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 14 October 2025 9:42 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Perezida Donald Trump avuga ko ibyo yagezeho mu guhuza Hamas na Israel byabaye gukora amateka. Ifoto: White House.
SHARE

Perezida Donald Trump yasinyanye n’Abakuru b’ibihugu by’Abarabu amasezerano yo guhuriza hamwe imbaraga hakubakwa Gaza nshya y’amahoro kandi iteye imbere.

Ayo masezerano yasinyiwe i Sharm el Sheikh mu Misiri mu nama Trump yitabiriye avuye muri Israel kwitabira gutaha kw’abaturage ba Israel Hamas yari yaratwaye bunyago.

Trump yabwiye abayobozi bari mu nama ya Sharm el Sheikh ko igihe cy’umucyo n’amahoro kigiye gutangaza mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ati: “Umunsi mushya kandi mwiza wageze. Ubu igihe cyo kubaka ibishya cyageze.”

Yavuze ko ibihugu byagize uruhare mu gutuma amahoro aboneka hagati ya Hamas na Israel ari ibyo gushimirwa.

Iby’ingenzi muri byo ni Misiri na Qatar.

Mu Misiri wabonaga ko Trump yishimiye abo bari kumwe barimo Perezida Abdul Fattah al-Sisi wa Misiri n’abandi bayobozi 20 bo muri Aziya no mu Burayi.

Nyuma y’ibyo biganiro Perezida wa Misiri yahaye Trump umudali w’ubucuti bw’indashyikirwa Amerika igaragariza igihugu cye witwa the Order of the Nile.

Sissi nawe yavuze ko ibikubiye mu masezerano yasinywe byabaye uburyo bushya bwo kwandika amateka nyuma y’igihe kibabaje cy’amateka yo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Umwe mu bayobozi bifotoranyije na Trump ni Mahmoud Abbas uyobora Palestine, uyu Amerika ikaba iherutse kumubuza kwitabira Inama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye ibihugu byinshi by’isi byatangarijemo ko byemeye ko Palestine iba igihugu kigenga byuzuye.

Hagati aho, Trump avuga ko ibyiciro bindi by’amasezerano y’amahoro hagati ya Israel na Hamas nabyo byatangiye gushyirwa mu bikorwa uko byateguwe.

Trump ari gukora ibintu bamwe bavuga ko bizatuma isi ihinduka mu miterere yayo.

Muri Manda ye ya mbere, yatumye Israel isinyana n’ibihugu birindwi by’Abarabu amasezerano yo kubanirana neza, agize ikitwa Abraham Accords.

Perezida wa Amerika kandi yatangaje ko umuhati we uzakurikiraho uzajya ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine, akazabikora amaze kubona ko ibya Hamas na Israel byafashe umurongo uhamye.

Mu ijambo yavuze ariya masezerano yo mu Misiri akimara gusinywa, yagize ati: “ Ibi nari maze iminsi mbitegereje, numvise kandi ko Uburasirazuba bwo Hagati ari mu muriro, ubu rero ibintu bigiye kuba byiza. Aya niyo masezerano akomeye cyane abantu bazahora bibuka ko yatumye ibibazo byari ingorabahizi bikemuka.”

Abayobozi bari bari mu Misiri barimo Perezida Sissi wabakiriye, Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan.

Uburayi bwari buhagarariwe na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Keir Starmer,  uw’Ubudage bita Chancellor Friedrich Merz na Minisitiri w’Intebe w’Ubutaliyani Giorgia Meloni.

Muri rusange, abayobozi 20 bakomeye mu bihugu byabo nibo bari bitabiriye uyu muhango benshi bemeza ko uzandikwa mu mateka.

TAGGED:AmerikafeaturedHagatiHamasIntambaraMisiriTrumpUburasirazuba
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rayon Yahagaritse Umutoza Mukuru Bari Bamaze Iminsi Muri Rwaserera
Next Article Hamas Iherutse Guhura Mu Ibanga N’Intumwa Za Amerika Kubera Kudashira Amakenga Israel
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Afurika Y’Epfo: Abantu 11 Biciwe Mu Kivunge

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Busabizwa Yatanze Kopi Z’Impapuro Zo Guhagararira u Rwanda Muri Guinée Equatoriale

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi W’Ikigega Cy’Isi Cy’Imari 

U Rwanda Rwamurikiye Abanya Congo Brazzaville Aho Rugejeje Ubukungu Bwarwo

You Might Also Like

Mu mahanga

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?