Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zatangije ibitero by’indege ku birindiro by’abarwanyi b’aba Houthis bakorera muri Yemen basanzwe bafashwe na Iran.
Umwe mu bayobozi ba Amerika yabwiye The Reuters ko biriya bitero bishobora kuzamara igihe kigera ku kwezi niba Iran itabwiye abo ifasha bagahagarika kwiyenza.
Umuyobozi muri Minisiteri y’ubuzima iyoborwa n’Aba Houthis muri Yemen avuga ko ibisasu by’izo ndege byahitanye abantu 23 bikomeretsa abandi 20.
Hagati aho kandi mbere yo gutangiza biriya bitero, Amerika yari yabanje kubyongorera Israel.
The New York Times yanditse ko biriya bitero byasenye ahantu h’ingenzi mu itumanaho risanzwe rikoreshwa n’aba Houthis harimo za Radars, imbunda zirasa mu kirere zihanura ibisasu bizirashweho ndetse na za drones.
Televiziyo ikomeye y’aba Houthi yitwa Houthi TV Channel ivuga ko umurongo w’amashanyarazi wahuzaga imijyi ya Dahyan na Saada mu Mujyaruguru y’Uburengerazuba bwa Yemen nawo wangijwe n’ibyo bitero.
Ku rukuta rwe rwa Truth Social, Donald Trump yanditse ati: “ Nategetse ingabo zanjye ko zirasa kuba Houthis bari bamaze iminsi barabujije ko ubucuruzi bw’ubwato buca mu nyanja itukura bukorwa neza, barigize intakoreka mu gace baherereyemo”.
Trump yananenze uwo yasimbuye ko yadebekeye aba Houthis kugeza ubwo bahindutse ikibazo mu karere baherereyemo.
Avuga ko byari ngombwa ko aba Houthis baraswa kuko bamaze igihe barisuganyije bagahuza imbaraga ngo babangamire inyungu za Amerika, kandi ibyo byose bakabikora batewe inkunga na Iran.
Yunzemo ko ingabo ze zizakomeza kurasa kuba Houthis kugeza ubwo bazaba batakiri ikibazo haba kuri Amerika haba no ku nshuti zayo zose.
Mu mvugo y’ubukana bwinshi; Trump yavuze ko igihe cy’aba Houthis cyarangiye, ko ubu bagiye kubona ishyano kurusha ikindi gihe cyose babayeho mu mateka.
Yaboneyeho no kubwira Iran ko niba idahagaritse ubufasha iha aba Houthis, izabona ishyano rikomeye kuko Amerika itazemera ko abaturage bayo na Perezida wayo babaho mu bwoba bwo gutinya ibitero bya Iran.
Amerika ivuga ko aba Houthis babangamira ubucuruzi mpuzamahanga binyuze mu kugaba ibitero ku bwato buca mu nyanja itukura.
Aba barwanyi basanzwe bakorana bya hafi na bagenzi babo bo muri Hamas, aba bakaba abanzi gica ba Israel.