Amerika Yatanze Miliyoni $ 85 Zo Gufasha Urwego Rw’Ubuzima Mu Rwanda

Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Eric Kneedler avuga ko igihugu cye cyatanze Miliyoni $85 azashyirwa mu mishinga ibiri igamije kurushaho guha abaturage serivisi nziza mu buzima.

Amb Kneedler avuga ko iyo mishinga izatuma u Rwanda rugira uruhare mu guteza imbere urwego rw’ubuzima, haba imbere muri rwo n’ahandi muri Afurika.

Kuri X, yanditse ati: “ Maze gutangiza imishinga ibiri y’ingenzi hamwe na Nsabimana Sabin[Minisitiri w’ubuzima] kugira ngo hazamurwe ireme rya serivisi z’ubuzima ku Banyarwanda bose. Hamwe n’iki gishoro cya miliyoni $85, Amerika izafasha u Rwanda kugera ku rwego rwo gukwirakwiza serivisi z’ubuzima ku isi hose.”

Ayo mafaranga azakoreshwa mu nzego z’ubuzima mu gihe cy’imyaka itanu, akazatangwa n’Umuryanga w’Abanyamerika ushinzwe iterambere mpuzamahanga, USAID.

- Advertisement -

Ambasaderi Eric Kneedler avuga ko Amerika izakomeza gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’urw’ubuzima hagamijwe ko rugera ku ntego rwihaye yo guha abarutuye bose serivisi nziza muri uru rwego.

Guhera mu mwaka wa 2004, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze guha u Rwanda inkunga arenga miliyari $2 (Miliyari Frw 2000) mu guhangana n’icyorezo cya SIDA.

Iki gihugu cyafashije u Rwanda mu rwego rw’ubuzima cyane cyane mu guhashya SIDA, Malaria n’igituntu, izi zikaba indwara zahitanye Abanyarwanda benshi cyane cyane mu myaka mike yakurikiye ihagarikwa rya  Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora igihugu.

Minisitiri w’ubuzima Dr Sabin Nsanzimana

Mu gihe cya COVID-19, Amerika iri mu bafatanyabikorwa b’u Rwanda baruhaye inkingo nyinshi z’iki cyorezo, bituma ruba mu bihugu byakingiye abantu benshi mu gihe gito.

Amerika kandi ifasha Abanyarwanda mu rwego rw’uburezi, urw’ikoranabuhanga n’izindi nzego.

Ambasaderi Eric Kneedler yasimbuye Peter Vrooman wahise yoherezwa guhagararira inyungu z’igihugu cye muri Mozambique.

Peter Vrooman yakundaga Ikinyarwanda cyane
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version