Bunyoni Yakatiwe Gufungwa BURUNDU

Urukiko rw’Ikirenga rw’Uburundi rwanzuye ko Allain Guillaume Bunyoni wahoze ari Umukuru wa Polisi akaba na Minisitiri w’Intebe afungwa burundu.

Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo n’icyo gushaka guhitana Perezida wa Repubulika.

Urukiko kandi rwanzuye ko imitungo ya Bunyoni irimo inzu enye n’imodoka 14 zirimo iyo mu bwoko bwa Hummer ifatirwa.

Ibyaha byose yaregwaga yabihakanaga.

Yareganwaga n’abantu batandatu arimo umusirikare wakoraga mu butasi n’umupolisi, bo bakaba bakatiwe gufungwa imyaka 15.

Mu bandi bareganwaga nawe, abagera kuri batatu bakatiwe gufungwa imyaka itatu, undi umwe agirwa umwere.

Nyuma yo kumva ibyemezo yafatiwe, Bunyoni yavuze ko azajurira, ngo siryo herezo ry’ubutabera.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version