Amerika Yateye Inkunga Imiryango 150 Y’Abanyarwanda Bafite Ubumuga Bw’Uruhu

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda Peter Vrooman yahaye inkunga y’ibiribwa imiryango 150 y’abafite ubumuga bw’uruhu, mu gihe bizihizaga umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzirikana kiriya kibazo bafite no kubafasha guhangana nacyo.

Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021 wari Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Ambasaderi Vrooman yifatanyije n’abafite ubumuga bw’uruhu mu bikorwa bitandukanye, bigamije ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo, ndetse n’uruhare umuryango ubavuganira witwa OIPPA ufite inshingano zo kumenyekanisha ibibazo byabo.

Ku wa Gatandatu, Vrooman yahaye inkunga y’ibiribwa imiryango 150 y’abafite ubumuga bw’uruhu, ibicishije muri OIPPA.

- Advertisement -

OIPPA yayigejeje ku miryango  65 i Kigali, imiryango 45 i Musanze, n’imiryango 40 i Rutsiro.

Iyi nkunga yatunganijwe na GET IT, Ikigo gitegura kikanagemura ibiribwa gikorera mu Rwanda, kikaba ari kimwe mu bigo bigize urugaga rw’ubucuruzi rwo muri Amerika gikorera mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabaye mu rwego rwo kwifatanya n’abafite ubumuga bw’uruhu kutigunga muri ibi bihe bya COVID-19.

Muri ibi bihe hari abantu babayeho bigunze kubera ko batemewe guhura ari benshi ngo basabane kubera ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Ambasaderi  Vrooman yagize ati: “ Kuba ufite ubumuga bw’uruhu bishobora kuba intandaro yo guhezwa mu bihugu byinshi, harimo n’icyanjye[USA]. Hano mu Rwanda, hari abantu benshi b’intwari bahagurukiye kurwanya ihezwa ndetse n’ivagura.”

Mu mwaka wa 2014, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye wafashe icyemezo ko tariki ya 13, Kamena buri mwaka ari umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka[2021] igira iti: “Imbaraga dufite zirenze ibibazo twahura nabyo byose.”

Ni insanganyamatsiko yatoranijwe kugira ngo igaragaze ibyagezweho n’abafite ubumuga bw’uruhu kw’isi yose, berekane ko bafite imbaraga zo guhangana n’ibibazo bahura nabyo ibyo aribyo byose.

Hari no mu rwego rwo kwishimira ibyo abafite ubumuga bw’uruhu bagezeho kw’isi yose no guhamagarira abatuye isi kwifatanya nabo muri gahunda yiswe Build Back Better World( B3W) iherutse gutangizwa na Perezida Joe Biden mu nama ya G7 yabereye mu Bwongereza.

Ambasaderi Vrooman hamwe na bamwe mu bafite ubumuga bw’uruhu yagejejeho iriya nkunga

Uyu ni umugambi ibihugu bikize[hatarimo u Bushinwa] byahimbye kugira ngo bibangamire umugambi munini cyane w’u Bushinwa wo kugeza imbaraga zabwo mu bukungu ku isi wose wiswe Belt and Road Initiative (BRI).

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa OIPPA, Nicodème Hakizimana, icyo umuryango wabo ugamije ni uguteza imbere abanyamuryango babafasha mu bukungu bagashobora kwiyubakira icyizere no kwifasha badategereje akava imuhana.

Ubumuga Bw’Uruhu Buterwa N’Iki?

Ubundi kugira ngo uruhuru rube nyamweru( byitwa gutya kuko ruba rusa n’umweru) biterwa n’uko uruhu rw’uwo muntu ruba rufite  ikinyabutabire kamere gicye cyane bita melanin kigena ibara ry’uruhu.

Iyo umwirabura afite melanin nke bituma adasa na mugenzi we

Iki  kinyabutabire nicyo gituma Umunyarwanda yirabura kuko mu ruhuru rwe kirimo ari kinshi n’aho Umufaransa ntiyirabure, bakamwita Umuzungu cyangwa Umwera.

Ingano n’ubwoko bwa kiriya kinyabutabire(melanin) umuntu afite mu mubiri niyo igena ibara ry’uruhu rwe, imisatsi ye n’amaso ye.

Iyo umuntu afite iki kinyabutabire gicye cyane muri we bigira n’ingaruka ku ikorwa ry’imitsi ijyana amashusho ku bwonko kugira ngo buyatunganye umuntu abashe kubona neza, iyi ikaba ari yo mpamvu abantu bafite ubumuga bw’uruhu(albinism) bagira ikibazo cyo kutabona neza.

Niyo mpamvu bakunze kwambara amataratara agabanya cyane imirasire y’izuba.

Ikindi ni uko uruhu rwabo rugirwaho ingaruka n’imirasire y’izuba kubera ko nta melanin ihagize ruba rufite, ibi bigatuma rwangirika rukarwara cancer iyo rutarinzwe iriya mirasire ‘hakiri kare.’

N’ubwo nta muti nta n’urukingo by’iki kibazo birakorwa, abafite ubumuga bw’uruhu bagirwa inama zabafasha kwirinda cyangwa se kugabanya ingaruka ziterwa n’izuba cyangwa ibindi bibagiraho ingaruka.

N’abandi batari Abirabura nabo bagira abafite buriya bumuga

Umuntu ufite ubumuga bw’uruhu aba agomba kwisiga amavuta arinda ko imirasire y’izuba yamwangiriza uruhu, agomba kwambara ibintu bitwikira uruhu ni ukuvuga amashati cyangwa imibira by’amaboko maremare, amapantalo cyangwa amakanzu agera ku birenge kugira ngo izuba ritabyangiza.

Ingofero y’urugara n’amataratara arinda izuba nabyo ni ingenzi.

Inkweto zifunze kandi bambariye ku masogisi azamutse nazo zafasha.

Mayo Clinic itanga inama y’uko atari byiza kujya ku zuba  guhera saa yine z’amanywa(10h00am) kugeza saa kumi z’umugoroba(4h00pm) kuko aribwo imirasire y’izuba iba ifite ubukana bwakwangiza uruhu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version