Kuri Truth Social, Perezida Donald Trump yatangaje ko yategetse ingabo ze kurasa ubundi bwato bwa Venezuela.
Trump avuga ko ubwo bwato bwari butwaye ibiyobyabwenge, abitangaza nyuma y’uko mugenzi we wa Venezuela Nicolas Maduro atangaje ko Amerika ishaka y’umwanduranyo w’intambara.
Ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa Time kivuga ko Amerika mu by’ukuri iri mu ntambara, ikaba ari nayo mpamvu Trump yategetse ko Minisiteri y’ingabo ireka kwitwa ‘Department of Defense’ ahubwo ikitwa ‘Department of War’.
Igitero Amerika yagabye ku bwato bwa Venezuela ni icya kabiri mu gihe kitarenze amezi abiri, icyo kuri uyu wa Mbere kikaba cyishe abantu batatu.
Igiheruka kishe abantu 11, kandi bidateye kabiri Perezida Trump yategetse ko indege ya Venezuela izaca hejuru y’ubwato bwa Amerika buri mu mazi ayikikije, izahanurwa.
Ingabo za Amerika zamaze gutegurirwa intambara igihe cyose byaba ngombwa ko irwana na Venezuela.
Amerika ivuga ko Venezuela ari indiri y’ibiyobyabwenge biza kuyicira abaturage, Venezuela yo ikavuga ko ibyo ari urwitwazo rwo gutuma ubutegetsi bwayo buhinduka, Maduro akavanwa ku butegetsi.
Avuye ho, ngo byaha Washington uburyo bwo gushyiraho ubutegetsi buyifasha gucukura Petelori kuko kiri mu bihugu biyikungahayeho ku isi.