Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yifashe Impungenge Kubera Amakuru Yayo Y’Ubutasi Yatangajwe Itabizi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yifashe Impungenge Kubera Amakuru Yayo Y’Ubutasi Yatangajwe Itabizi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2023 3:53 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Leta zunze ubumwe z’Amerika zatunguwe no kumva ko hari inyandiko 100 zatangajwe itabizi zirimo imigambi yazo mu ntambara ya Ukraine ndetse n’indi migambi y’ubutasi Washington yakoraga ku bihugu by’inshuti zazo nka Koreya y’Epfo, Turikiya, Israel n’ibindi kandi mu ibanga.

Minisiteri y’ingabo z’Amerika iri kuganira n’abandi bayobozi mu nzego z’umutekano n’iperereza ry’Amerika ngo bungurane ibitekerezo byo kureba aho ziriya mpapuro zaba zaraciye ngo zijye hanze.

Ni inyandiko zikomeye k’uburyo itsinda ry’abantu bacye bashinzwe gusuzuma no gusesengura amakuru y’ubutasi ari bo bonyine bari bazifiteho uburenganzira.

Kuba izi nyandiko zarageze hanze, byatumye abaturage b’Amerika bibaza ku mutekano w’ibintu by’amabanga igihugu cyabo kibitse.

Inyandiko bivugwa ko zageze hanze mu buryo bw’amayobera, zatangiye guhererekanywa mu mpera z’Icyumweru gishize.

Umwe mu bakozi ba  Minisiteri y’ingabo z’Amerika yavuze ko umujinya ari wose mu byumba byayo.

Yabwiye itangazamakuru ati: “ Umuntu watangaje biriya bintu yaratugambaniye ku rwego rwo hejuru.”

Umukozi ushinzwe kuvugira Minisiteri y’ingabo z’Amerika witwa Chris Meagher yabwiye itangazamakuru ko Minisiteri akorera yatangiye gusuzuma yitonze uko amakuru ahererekanywa n’uyahabwa kugira ngo harebwe niba nta hantu haba harabaye icyuho kigatuma ibintu bijya ku karubanda.

Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ushinzwe umutekano (Rtd) Gen Lloyd Austin amaze iminsi micye akoresha inama n’abandi bayobozi muri Pentegone ngo barebere hamwe niba nta muntu cyangwa itsinda ry’abantu bakekwaho uruhare mu gutuma ariya makuru ajya ku karubanda.

Lloyd Austin n’abo bakorana bari mu gihirahiro cyo kumenya uwaba yarabavuyemo akamena amabanga y’igihugu

Amakuru y’ubutasi arebana n’uruhare rw’Amerika muri Ukraine yatangiye kugaragara mu minsi micye ishize, agaragarira ku rubuga nkoranyambaga ruhuza abantu bakunda gukina imikino kuri mudasobwa rwitwa Discord.

Hari umukozi wo muri Minisiteri y’ingabo y’Amerika udatangazwa amazina wavuze ko bibabaje kuba ziriya nyandiko zitabonetse ziri mu buryo bw’impapuro zifatika gusa ahubwo zabonetse no mu buryo bw’ikoranabuhanga, electronic form.

Bamwe bavuga ko amakuru akubiye muri ziriya nyandiko akomeye kurusha ayo Edward Snowden yashyize hanze mu myaka 10 ishize.

Impamvu ni uko aya makuru yerekana ibyerekeranye n’intambara yo muri Ukraine kandi akaba ari ‘amakuru akiri mashya.’

TAGGED:AmakuruAmerikaBurusiyafeaturedIngaboSnowdenUkraine
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda Rwanenze The New York Times Yahaye Urubuga Umuntu Ngo Atoneke Abarokotse
Next Article Abakoresha Intwaro Gakondo Bakica Abaturage Ntibazihanganirwa- CP Kabera
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

AFC/M23 Irashaka Gushinga Igisirikare Cy’Umwuga

Uganda: Batangiye Kwitegura Guhangana Na Ebola

Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri Yibanze Ku Biciro By’Amashanyarazi

Inteko Y’U Rwanda Yikomye Iy’Ubumwe Bw’Uburayi

Ubwumvikane Bwa Amerika N’Ubushinwa Ku Ikoreshwa Rya TikTok

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Mushya Azanye Amatwara Adasanzwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Inteko Iratangaza Icyemezo Ku Byo Iy’Uburayi Iherutse Kuvuga Ku Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Muntoye Nagarurira Kenya Icyubahiro Yahoranye Kubwa Kibaki- Gachagua

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUbuzima

DRC: Batangiye Gukingira Ebola

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?