Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yihanangirije Ubutegetsi Bwa Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Amerika Yihanangirije Ubutegetsi Bwa Uganda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 07 February 2022 9:19 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Uhagarariye Leta zunze ubumwe z’Amerika muri Uganda yikomye inzego z’umutekano z’iki gihugu kubera icyo yise kubangamira uburenganzira bwa muntu bikorwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Ubu butumwa Amerika ibuhaye Uganda nyuma y’uko inzego z’umutekano zifashe umwanditsi witwa Kakwenza Rukirabasaija zikamufunga ndetse zikamukorera iyicarubozo.

Yaziraga kwandika inyandiko ubutegetsi bwa Kampala bwafashe nk’isuzuguza  Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba ari umuhungu wa Perezida Museveni, akaba umujyanama we mu bya gisirikare ndetse n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.

Hari undi munyapolitiki witwa Sam Masereka ushinzwe ubukangurambaga mu ishyaka National Unity Platform( NUP) nawe uvuga ko inzego z’umutekano ziherutse kumugirira nabi.

Ishyaka National Unity Platform ni ishyaka riyobowe na Robert Kyagulanyi.

Avuga ko mu mpera z’umwaka wa 2021, mu kwezi k’Ukuboza, hari abantu bamushimuse, bamujyana mu kigo cya Polisi kiri ahitwa Kasese nyuma aza kuhavanwa ajyanwa mu kigo cy’Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare rwitwa Chieftaincy of Military Intelligence( CMI) kiri ahitwa Mbuya akorerwa iyicarubozo.

Hari Umudepite uhagarariye amashyaka atavuga rumwe na Leta mu Nteko ishinga amategeko ya Uganda witwa Hon Mathias Mpuuga uherutse kuvuga ko niba Guverinoma idahagaritse iyicarubozo ikorera abatavuga rumwe nayo, Abadepite bo mu mashyaka atavuga rumwe na Leta agiye guhagarika kwitabira inama zibera mu Nteko.

Iby’iyicarubozo biherutse no kugarukwaho n’Umukuru w’igihugu Yoweli Museveni ubwo yagezaga ijambo ku baturage rivuga uko igihugu gihagaze.

Yasabye abashinzwe umutekano kugabanya iyicarubozo bakorera abakekwaho ibyaha.

Natalie E Brown uhagarariye Amerika muri Uganda

Akomoza ku bagizi ba nabi baherutse gufatwa bakekwaho kurasa Gen Katumba Wamala ariko akarokoka, Museveni yavuze ko iyo ufashe umuntu ukekaho icyaha ukamukorera iyicarubozo, iyo yumvise arembye ‘akubwira ibyo ushaka ko avuga’ ariko ‘ntakubwire uko ibintu bimeze mu by’ukuri.’

Kuba zimwe mu nzego za Uganda hamwe n’iza Amerika zivuga iby’iri yicarubozo byemeza ibimaze iminsi bivugwa n’u Rwanda rushinja Uganda ko ikorera Abanyarwanda baba muri kiriya gihugu iyicarubozo.

Ni iriyarubozo byavugwaga ko rikorwa n’abakozi ba CMI icyo gihe bayoborwaga na Major General Abel Kandiho.

Uyu aherutse gukurwa muri izi nshingano yoherezwa muri Sudani y’Epfo asimburwa na Major General  James Birungi.

TAGGED:KampalaMuseveniUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Senegal Yegukanye Igikombe Cya Afurika, Itangaza Umunsi w’Ikiruhuko Mu Gihugu
Next Article Amakosa Atanu Yakozwe Agashora U Rwanda Mu Ntambara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Nyamasheke: Yahitanywe N’Ikiraro Cyamuvunikiyeho Avuye Kunywa

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Miliyari Frw 135 Zishyirwa Mu Kugaburirira Abana Ku Ishuri Buri Mwaka-Min. Bagabe

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Igisasu Cy’Uburusiya Cyarashwe Ku Nyubako Ya Guverinoma Ya Ukraine 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUmutekano

Hari Ubwoba Bw’Intambara Ya Amerika Na Venezuela 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?