Massad Boulos, umujyanama wihariye wa Perezida Trump ku bireba Afurika aherutse i Kinshasa aganira na Perezida Tshisekedi bemeranya ko Amerika izarindira DRC umutekano nayo ikayiha amabuye y’agaciro.
Ni amasezerano ashobora kuzarakaza Ubushinwa cyane cyane ko ari bwo bwari bwihariye igice kinini cy’ibirombye bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.
Ubwo Boulos yahuraga na Tshisekedi, baganiriye mu buryo buvunaguye ariko burasa ku ntego ku bibazo byose biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu birimo intambara igiye kuhamara imyaka hafi ine.
Banzuye ko ubuhangange bwa Amerika mu bya gisirikare bwafasha intege nke za Repubulika ya Demukarasi ya Congo igashobora gutekana, ariko nabyo bikayitwara ikiguzi.
Ni ikiguzi Kinshasa izemera ibigo by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro by’Abanyamerika bigatangira gukorera mu gihugu.
Massad Boulos yabwiye itangazamakuru ati: “ Mwumvise iby’amasezerano ku byerekeye amabuye y’agaciro. Ni ibintu twagejejweho n’ubuyobozi bwa DRC kandi nejejwe no kubamenyesha ko njye na Perezida Tshisekedi twageze ku ngingo y’uburyo ibintu byazakorwa mu nyungu z’abaturage ba DRC n’abaturage ba Amerika. Tuzashyiraho uburyo bwo kuzamura ishoramari rikorwa n’Urwego rw’abikorera muri Amerika bazaza gushora ino. Byose bizagirira akamaro iki gihugu”.
Avuga ko abaturage ba DRC bakwiye kwizera ko ibigo by’Abanyamerika bikorera mu mujyo, ko nta guhungabanya ibidukikije cyangwa kunyereza amabuye bibirangwamo.
Kugira ngo ibigo by’iwabo bizakorere mu mucyo, Umujyanama wa Donald Trump ku bireba Afurika avuga ko ari ngombwa ko DRC yose itekana.
Niho yahereye yizeza Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bwose bwa DRC ko Amerika izakora ibishoboka intambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu igahagara mu buryo burambye.
Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta bari mu ihuriro Lamuka bavuga ko isinywa ry’ayo masezerano ari ikosa rya Politiki rikomeye ubutegetsi bwa Kinshasa bwakoze.
Abo muri Lamuka bavuga ko bitumvikana ukuntu Umukuru w’igihugu yemera ko gisahurwa umutungo ngo abawusahura bahindukire babe ari nabo bakirindira umutekano.
Umuvugizi wa Lamuka witwa Prince Epenge avuga ko iyo mikoranire izahombya DRC kuko umuntu atakwizera ijana ku ijana niba umunyamahanga azamucungira umutekano w’igihugu cye.
Epenge asanga igikwiye ari uko DRC yubaka igisirikare cyayo mu buryo bufatika aho kurambiriza ku mbaraga z’abanyamahanga uko baba bakomeye kose ngo ni uko wabahaye ibirombe.