Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Amerika Yijeje DRC Umutekano Nayo Ikayiha Amabuye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Amerika Yijeje DRC Umutekano Nayo Ikayiha Amabuye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 April 2025 7:48 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Massad Boulos, umujyanama wihariye wa Perezida Trump ku bireba Afurika aherutse i Kinshasa aganira na Perezida Tshisekedi bemeranya ko Amerika izarindira DRC umutekano nayo ikayiha amabuye y’agaciro.

Ni amasezerano ashobora kuzarakaza Ubushinwa cyane cyane ko ari bwo bwari bwihariye igice kinini cy’ibirombye bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ubwo Boulos yahuraga na Tshisekedi, baganiriye mu buryo buvunaguye ariko burasa ku ntego ku bibazo byose biri mu Burasirazuba bw’iki gihugu birimo intambara igiye kuhamara imyaka hafi ine.

Banzuye ko ubuhangange bwa Amerika mu bya gisirikare bwafasha intege nke za Repubulika ya Demukarasi ya Congo igashobora gutekana, ariko nabyo bikayitwara ikiguzi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ni ikiguzi Kinshasa izemera ibigo by’ubucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro by’Abanyamerika bigatangira gukorera mu gihugu.

Massad Boulos yabwiye itangazamakuru ati: “ Mwumvise iby’amasezerano ku byerekeye amabuye y’agaciro. Ni ibintu twagejejweho n’ubuyobozi bwa DRC kandi nejejwe no kubamenyesha ko njye na Perezida Tshisekedi twageze ku ngingo y’uburyo ibintu byazakorwa mu nyungu z’abaturage ba DRC n’abaturage ba Amerika. Tuzashyiraho uburyo bwo kuzamura ishoramari rikorwa n’Urwego rw’abikorera muri Amerika bazaza gushora ino. Byose bizagirira akamaro iki gihugu”.

Avuga ko abaturage ba DRC bakwiye kwizera ko ibigo by’Abanyamerika bikorera mu mujyo, ko nta guhungabanya ibidukikije cyangwa kunyereza amabuye bibirangwamo.

Kugira ngo ibigo by’iwabo bizakorere mu mucyo, Umujyanama wa Donald Trump ku bireba Afurika avuga ko ari ngombwa ko DRC yose itekana.

Niho yahereye yizeza Perezida Tshisekedi n’ubuyobozi bwose bwa DRC ko Amerika izakora ibishoboka intambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu igahagara mu buryo burambye.

- Advertisement -

Ku rundi ruhande, abatavuga rumwe na Leta bari mu ihuriro Lamuka bavuga ko isinywa ry’ayo masezerano ari ikosa rya Politiki rikomeye ubutegetsi bwa Kinshasa bwakoze.

Abo muri Lamuka bavuga ko bitumvikana ukuntu Umukuru w’igihugu yemera ko gisahurwa umutungo ngo abawusahura bahindukire babe ari nabo bakirindira umutekano.

Umuvugizi wa Lamuka witwa Prince Epenge avuga ko iyo mikoranire izahombya DRC kuko umuntu atakwizera ijana ku ijana niba umunyamahanga azamucungira umutekano w’igihugu cye.

Epenge asanga igikwiye ari uko DRC yubaka igisirikare cyayo mu buryo bufatika aho kurambiriza ku mbaraga z’abanyamahanga uko baba bakomeye kose ngo ni uko wabahaye ibirombe.

TAGGED:AmabuyeAmerikaCongoDRCfeaturedTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Kigali: Kaminuza Nyafurika Yigisha Imibare Yashyizeho Aho Guhangira Udushya
Next Article Gatsibo: Mudugudu N’Abanyerondo Basagariwe N’Ukekwaho Ubujura
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?