Umugabo wigeze kuba umugaba w’ingabo z’Amerika muri Afghanistan akaba n’umuyobozi w’ikigo cy’ubutasi bw’Amerika, CIA, ( Rtd) Gen David Petraeus yavuze ko Amerika iri gucungira hafi u Burusiya k’uburyo nibutinyuka bugakoresha intwaro ya kirimbuzi iyo ari yo yose k’ubutaka bwa Ukraine, izahita itwika abasirikare babwo bose.
Uyu muburo David Petraeus awutanze mu gihe hashize iminsi abantu bo kwa Perezida Vladmir Putin bavuga ko nibiba ngombwa bazakoresha intwaro ya kirimbuzi mu ntambara bari kurwana na Ukraine.
David Petraeus yagize ati: “ Mbaciriye mu magambo make, twe nk’Amerika tuzatwika umusirikare uwo ari we wese w’u Burusiya uri muri Ukraine, ubwato bwabo bwose buri mu Nyanja y’Umukara tubutwike ndetse no muri Crimea ntituzahasiga.”
Uyu musirikare mukuru yavuze ko Amerika izabikorana n’ingabo za OTAN kandi ngo imibare bafite kugeza ubu yerakana ko bizagenda neza.
Yabwiye ABC News ko igihugu cye cyababajwe n’uko Putin aherutse kwigarurira Intara enye azivanye kuri Ukraine akazomeka ku Burusiya.
Intambara y’u Burusiya na Ukraine itangiye ukwezi kwayo kwa munani.
Ni intambara yarangiye bwa mbere muri Gashyantare, 2022.
Amahanga afite impungenge ko Vladmir Putin atazemera gutsindwa ahubwo ko azakoresha intwaro ya kirimbuzi.