Uretse ahantu hake ku isi, ahandi hose abageni bambara ikanzu ndende yera de! Ni umwambaro wambarwa haba mu bihugu bikoresha Igifaransa cyangwa ibikoresha Icyongereza ndetse no mu Bushinwa niyo bambara.
Mbere y’Ikinyejana cya 19, abageni bambaraga ikanzu ndende ariko y’ibara ryose bashaka.
Byaje guhinduka gahoro gahoro ubwo ibara ry’umweru ryahindukaga irikunzwe cyane n’Umwamikazi w’Ubwongereza witwaga Victoria.
Umwamikazi Victoria w’Ubwongereza afatwa nk’umwe mu bantu bagiriye akamaro abaturage be kurusha abandi bose bayoboye Ubwongereza.
Ku gihe cy’ubwami bwe, Ubwongereza bwari igihangange ku isi, bufite ahantu hagari buyobora harimo no mu Buhinde.
Victoria (Alexandrina Victoria) yategetse hagati ya tariki 24, Kamena, 1819 kugeza tariki 22, Mutarama, 1901.
Mu gihe cye, isi yari iri guca mu mpinduka nyinshi kuko ari bwo amajyambere atangaje yari kwaduka hirya no hino binyuze mu bwikorezi bwa za gari ya moshi, amashanyarazi, fagisi( fax), utubyiniro n’andi majyambere yakurikiye iyaduka rya gari ya moshi n’amashanyarazi.
Uretse kuba Victoria yari umwamikazi ukomeye, yateje imbere bimwe mu bintu abo ku isi ya none bakunda birimo n’ikanzu yera yagenewe abageni.
Umunyamateka witwa John Plunkett avuga ko Victoria yari ikitegererezo kuri benshi bitewe ahanini n’uburyo yakundaga kugaragara imbere ya rubanda.

Yakoraga ku buryo agaragara mu itangazamakuru, haba iryandika cyangwa irikoresha radio n’ubundi buryo bwakoreshwaga mu kumenyesha abantu amakuru yo mu gihe cye.
Mu buto bwe, Victoria yakundaga imideli ku buryo iyo yavaga aho bayimurika yatahaga yagera iwabo agashushanya ibyo yabonye.
Iyo yavaga aho yabaga yagiye kureba uko bacuranga mu kitwa Opera, yageraga iwabo agashushanya uko yabonye abandi bari bahari bari bambaye, hanyuma akabwira abaja be kudodera ibipupe bye iyo myambaro.
Ku myaka 18 y’amavuko ubwo yimaga ingoma, imyambarire ye yahise itangira kuba iy’abandi bagore bakora ibwami n’ahandi hose mu Bwongereza.
Si aho gusa byagarukiye kuko n’ahandi hose Ubwongereza bwategekaga ku isi abagore b’aho bahise batangira kwibona muri ‘Queen Victoria’.
Ku myaka 21, Victoria yakoze ubukwe arongorwa n’igikomangoma Albrt, hari mu mwaka 1840.
Mu bukwe bwe yaje yambaye ikanzu ndende y’abageni ariko YERA.
Abamubonye mu ikanzu yera bahise babikunda, batangira kubyigana, iyo kanzu yamamara ityo.
Nubwo ibara ryera ryari risanzwe kenshi na kenshi ryambarwa n’abageni bo mu bakire, umwamikazi Victoria yatumye na rubanda rwa giseseka rurikunda.
Mu kuvuga ibyo uyu mwamikazi yazaniye abatuye isi, National Geographic yanditse ko ari nawe wadukanye igiti cya Noheli.
Igiti cya Noheli kizwi hose ko ari cyo abantu bizihiza ivuka rya Yesu Kristu bashyira mu ngo zabo bazirikana ivuka rye.
Ikindi abanyamateka bavuga ko cyakunzwe ku isi kubera we ni ikiriyo ku muntu wapfushije uwo yakundaga.
Ubwo umugabo we Albert yapfaga mu mwaka wa 1861, Victoria yamaze igihe kirekire yambaye ikanzu yirabura kandi ari mu gahinda ku kubura umukunzi w’ubuzima bwe.
Yakoze ikiriyo cyamaze igihe kirekire kugeza ubwo ibwami batangiye kwibaza niba agishoboye kuyobora ubwami bw’Ubwongereza.
Muri icyo gihe cyose aho yabaga ari hose yambaraga ikanzu yirabura, ndetse ubwo yagarukaga mu nshingano mu buryo bweruye kandi bugaragarira buri wese, umunyamateka witwa Lou Taylor avuga ko yakomeje kwambara iryo bara.
Lou yabyanditse ku ipaji ya 123 y’igitabo yise Mourning Dress: A Costume and Social History.
Niyo nkomoko rero yo kuba abantu bahitamo ibara ryirabura mu gihe bapfushije uwabo.
Umwamikazi Victoria yatanze afite imyaka 81 y’amavuko asimburwa ku ngoma n’umuhungu we Albert Edward wahise uhabwa rya cyami rya Edward VII.