Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yatangajeko guhera ku wa 22 Mata yoroheje amabwiriza agenga imitangire ya Viza ku Barundi bashaka kujya muri Amerika, nyuma y’igihe abatuye icyo gihugu bashyiriweho ibihano.
Muri Kamena 2020 Minisiteri y’Umutekano na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zemeje ibihano kuri Viza ku barundi bashaka kujya muri Amerika, kubera ko igihugu cyabo kitagaragaje ubufatanye mu kwakira abaturage bacyo batagikenewe muri Amerika.
Ni ibihano byashyizweho kugeza igihe u Burundi buzagaragaza ubushake mu kwakira abaturage babwo.
Mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo, Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Burundi yatangaje ko yasubukuye kwakira abakeneye Viza zo kujya muri Amerika ariko batimukiyeyo, uretse abakeneye Viza za A3 zihabwa abadipolomate n’abayobozi mu nzego za Leta n’iza G5 zihabwa abakozi b’imiryango mpuzamahanga.
Yakomeje iti “Impamvu y’urugendo ushaka gukora n’ibindi bimenyetso bizagaragaza neza urwego rwa visa ushaka hagendewe ku itegeko rya Amerika rigenga abinjira n’abasohoka.”
“Nk’umuntu usaba Viza, uzasabwa kugaragaza ko wujuje ibisabwa byose kugira ngo uhabwe Viza ijyanye n’urwego uyisabamo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Albert Shingiro, yatangarije kuri Twitter ko yishimiye ko ibihano bya Amerika mu bijyanye na Viza byorohejwe ku Barundi batagiye kwimukira muri Amerika.
Ati “Intambwe itahiwe ni ugushyira umubano w’u Burundi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku rwego rwo hejuru mu mateka.”
Ubwo yasubukuraga ibikorwa byo gutanga zimwe muri Viza zari zarahagaritswe, Ambasade ya Amerika mu Burundi yashyizeho itegeko ryo kubahiriza amabwiriza yose yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, kugira ngo umuntu abashe kwakirwa.
Harimo kwambara neza agapfukamunwa n’amazuru no gusiga intera ya metero 1.5 hagati y’umuntu n’undi.
Kujyayo kandi ni ukubanza gusaba gahunda, ndetse umuntu akahagera hagati y’iminota 20-30 mbere y’isaha yahawe.
Ambasade yasabye abantu bumva batameze neza cyangwa bahuye n’umuntu ufite ibimenyetso bya COVID-19 cyangwa wanduye mu byumweru bibiri bishize, kutagera ku biro by’utanga serivisi za viza, ahubwo bakavugana bakoresheje email.