Amikoro Make Ni Imbogamizi Ibuza Afurika Kurengera Ibidukikije-Kagame

Perezida Kagame avuga ko amikoro make atubya umusaruro w'Afurika mu guhangana n'ibiza

Bikubiye mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye Inama mpuzamahanga yiga ku mihindagurikire y’ikirere yitwa COP 29 iri kubera i Baku muri Azerbaijan.

Kagame yabwiye abandi bayobozi ko Afurika ifite kandi yahoranye intego nziza yo kwirinda ibihumanya ikirere no guhangana n’ingaruka biteza ariko igakomwa mu nkokora n’amikoro make yo kubishoramo.

Ikibabaje, nk’uko we n’abandi bayobozi babyemeza, ni uko ibyo Afurika ikorera mu nganda zayo ari bike cyane ku buryo bigira uruhare ruto cyane mu guhumanya ikirere.

Ati: “Kutabona amafaranga ahagije mu kurengera ikirere biracyari inzitizi ikomeye kuri Afurika. Imihigo yahizwe mu nama zabanje ntabwo yeshejwe, kandi ntabwo byakurikiranywe. Ibi ntibikwiye”.

- Kwmamaza -

Asanga bidakwiye ko abayobozi n’abandi bafite uruhare rutaziguye mu bibera ku isi, bemeranya ibintu bizagirira ibihugu byabo akamaro ndetse bagashyiraho n’ingengo y’imari bizatwara, ariko nyuma  ibyo byose bikaba amasigarakicaro.

Yasabye abari bamuteze amatwi kwiga uko amafaranga ari mu kigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishinzwe gufasha imishinga yo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere yasaranganywa ibihugu kugira ngo akoreshwe icyo yateganyirijwe.

Ikiganiro cya Perezida Kagame cyari mu mujyo umwe n’ingingo yanirwagaho yagarukaga k’ukurebera hamwe aho Afurika igeze itanga umusanzu mu kurengera ibidukikije.

Abandi bayobozi bafashe ijambo ngo bagire icyo bavuga kuri uwo musanzu ni Perezida wa Congo- Brazzaville Dénis Sassou Nguesso n’Umuyobozi wa Banki Nyafurika y’Iterambere, Dr. Akinwumi Adesina.

Afurika imaze igihe ishyizeho uburyo bwo gukusanya amafaranga azayifasha mu guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Akenshi izo ngaruka ziteza ibiza birimo imyuzure, amapfa, inkangu, inkubi, inkongi n’ibindi bisiga ibihugu by’uyu mugabane bisenzekaye.

Zimwe muri gahunda Afurika yashyizeho ngo ziyifashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ni ugukusanya amafaranga muri gahunda yiswe Africa Adaptation Acceleration Program (AAAP), yashyizweho ku bufatanye bwa Banki Nyafurika y’iterambere n’Ikigo mpuzamahanga cyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere kitwa Global Center on Adaptation.

Hagombaga gukusanywa miliyari $ 25 mu myaka itanu yakurikiraga ishyirwaho ryacyo.

Hari indi gahunda bise Africa Climate Resilient Investment Facility (AFRI-RES) yashyizweho ku bufatanye bwa Komisiyo y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe, Banki y’isi na Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika; United Nations Economic Commission for Africa (UNECA).

Intego yari ugufasha ibihugu by’uyu mugabane gukora imishinga iboneye igamije guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire yíkirere.

Nanone hashyizweho ikigega Africa Climate Change Fund (ACCF), cyashyizwemo amafaranga n’abafatanyabikorwa mu rwego rwo gufasha Afurika gutangiza uburyo bwatuma ibinyabiziga biva mu gukoresha mazutu na lisansi bigatangira gukoresha ingufu zisubira.

Abahanga bo mu kigo mpuzamahanga gishinzwe ubumenyi bw’ikirere( World Meteorological Organization, WMO) bavuga ko kugira ngo ikirere cy’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara byasaba ishoramari riri hagati ya  Miliyari $30 na Miliyari $50 mu myaka 10 iri imbere.

Mu masezerano yasinyiwe i Paris yiswe Paris Agreement yavugaga ku ngamba zo guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere no kwirinda ko cyakomeza gushyuha, harimo ko isi yagombaga gukusanya Miliyari $ 100 zo gushyira muri ibyo bikorwa ariko habonetse make kuri yo, bidindiza imishinga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version